Ibyonnyi bya nkongwa idasanzwe bikunze kwibasira ibihingwa by’ibinyampeke byatangiye kugaragara mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2017, aho ku nshuro ya mbere byagaragaye mu karere ka Nyamgabe mu Ntara y’Amajyepfo.
RAB ivuga ko nkongwa ari udukoko tujya mu myaka yiganjemo ibinyampeke tukayangiza ku buryo abahinzi babura umusaruro.
Ku bufatanye bwa RAB n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO), bazanye ibikoresho bifasha abahinzi kumenya ko nkongwa yageze mu mirima yabo, kugira ngo ihite ihashywa itaratangira kwangiza imyaka.
Umukozi muri RAB ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi, Hakizamungu Leo, yavuze ko ibikoresho bazanye bimze nk’imitego ishyirwa mu murima bikereraka ko nkongwa yahageze igahita yicwa itarakura kandi bitwara umuti muke cyane ugereranyije n’usabwa iyo yamaze gukura.
Ati “Ibi bikoresho ni nk’imitego dushyiraho mu buryo bw’integuza budufasha kumenya hakiri kare amakuru ajyanye na nkongwa mu gace runaka yagezemo, uyu mutego utwereka aho ikinyugunyugu kigeze kuko nicyo gitera amagi akavamo nkongwa. Uyu mutego ukora nk’aho ari ikigore cy’ikinyugunyugu, noneho ikigabo kiraza kikagwamo gikurikiye ikigore tugahita tumenya ko muri ako gace ahari nkongwa tugatangira kuyihashya dutera umuti igapfa itaratangira kwangiza imyaka”.
Hakizamungu akomeza avuga ko uwo mutego bawuzanye mu Rwanda bawukuye mu bindi bihugu harimo n’ibituranye n’u Rwanda aho nkongwa yagaragaye kera.
Yemeza ko umutego umwe ushobora kwerekana ko nkongwa yageze mu gace runaka ku ntera ya kilometero 100, bityo nibamara kuyigeza mu gihugu hose nta kibazo cya nkongwa abahinzi bazongera guhura nacyo.
Ubwo mu karere ka Nyanza hatangizwaga igihembwe cy’ihinga B mu buhinzi bw’ibigori, abahinzi beretswe uburyo bushya bwo kurwanya nkongwa hakoreshejwe iyo mitego, bavuga ko mu mwaka ushize ibyo byannyi byatumye umusaruro wabo utuba.
Mbonyubwabo Felicien ati “Mu mwaka ushize twarahinze dutungurwa n’uko ibigori bigenda bitobagurika, umusaruro waragabanutse kuko nkanjye ahantu nahinze nari nsanzwe nezaho ibilo 150 by’ibigori havuye ibilo 80 byonyine kubera ko nkongwa, ariko na byo byahaje kuko abayobozi badufashije kuyirwanya dutera imiti”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko mu mwaka washize wa 2017, nkongwa yatumye batakaza umusaruro w’ibigori ungana na 20% k’uwo bari basanzwe beza.
Kuri iyi nshuro bavuga ko hazahingwa ibigori ku buso bwa hegitali 1500, kandi hitezwe umusaruro wa toni zirenga ibihumbi bitandatu.



















TANGA IGITEKEREZO