00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB yatanze inama ku bahinzi nyuma y’aho ukwezi kwa Nzeri gushize imvura ari nke

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 27 September 2019 saa 10:31
Yasuwe :

Mu bihe by’ihinga bimenyerewe, ukwezi kwa Nzeri kwarangiraga ab’inkwakuzi baramaze gushyira imbuto mu butaka kuburyo mu ntangiriro z’ukwa cumi hari ababaga batangiye ibagara.

Ubu kurangiye bamwe batarahinga, abandi barateguye imirima ariko batinya gutera kubera kubura imvura.

Ibihe bitarahinduka, nkuko bamwe mu bahinzi babivuga, abantu bamaraga gusarura amasaka muri Nyakanga, hakagwa imvura nkeya yakurikirwaga n’imvura y’intsindagirabigega yagwaga mu ntangiro za Kanama, abantu bamaze gusarura no guhunika.

Icyo gihe batangiraga kurima bategura igihembwe cy’ihinga. Mu mpera cyangwa hagati mu kwezi kwa munani, hagatangira kugwa imvura imeza amasinde, bakayasanza agahora.

Iyo niyo yagendaga yiyongera igasomya ubundi abahinzi bagahinga muri Nzeri yose, kuburyo abateye mbere bagezaga mu Ukwakira bari mu ibagara.

Ubu ariko biratandukanye kuko Nzeri irangiye hari abatarahinga nk’uko Nyamiringa Gloriose ukorera ubuhinzi mu Murenge wa Rugarika Akarere ka Kamonyi, yabibwiye IGIHE avuga ko iwabo igihembwe cy’ihinga kitaratangira.

Ati “Ntabwo igihembwe kiratangira kubera imvura itaragwa ku Kamonyi, keretse niba cyaratangiye mu gihugu muri rusange ariko ntabwo turatangira.”

Yakomeje avuga ko bafite ikibazo nk’abahinzi badahinga mu bishanga cyangwa ngo bagire uburyo bwo kuhira.

Ati “Imvura yarabuze none ubu tugiye kugera mu kwa cumi abantu batarahinga amasinde arandagaye ku misozi noneho nkatwe bo mu misozi tudafite n’ibishanga cyangwa ahantu twafatira amazi usanga ari ikibazo gikomeye.”

Yavuze ko ifumbire n’imbuto babifatiye igihe babibitse mu ngo zabo.

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’ikoranabuhanga, mu Kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Bucagu Charles yabwiye IGIHE ko agendeye ku makuru y’Ikigo cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) imvura izajya igwa mu bihe bitandukanye, asaba abahinzi gukurikirana amakuru y’icyo kigo imvura yagwa bakayifatirana.

Ati “Ibimenyetso bitangwa na Meteo bivuga ko imvura tuzayibona mu bihe bitandukanye mu bice bitandukanye. Icyo tubwira abaturage ni ukugenda bakurikira iryo teganyagihe babona imvura iguye kabiri gatatu, ya yindi ituma ubutaka busoma bagahita batera.”

Bucagu avuga ko imvura iramutse igejeje mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira itaragwa hafatwa izindi ngamba zirimo no gusaba abahinzi gihindura ibyo bari barateganyije guhinga nk’uko byagenze mu bihembwe by’ihinga bya A na B bya 2019.

Icyo gihe RAB yafashe icyemezo cyo gihindura ibihingwa. Aho guhinga ibihingwa bitinda cyane mu murima bahinga ibihingwa byihanganira izuba bigakoresha amazi makeya. Ahagombaga guhingwa ibigori hagahingwa imyumbati, cyangwa ibijumba.

Cyakora kugeza ubu RAB ivuga ko bitaragera kuri urwo rwego, ariko ngo bishobora gukorwa nyuma y’icyumweru cya kabiri cy’ukwa cumi kuko Itariki ya nyuma yo gutera ari 15 z’Ukwakira 2019.

Ikindi RAB yiteguye ni ukunganira abaturage mu bikorwa byo kuhira, mu bice birangwa n’ibura ry’imvura nk’uko yabigenje mu Mirenge imwe n’imwe y’Uturere twa Kayonza na Bugesera.

Hari abahinzi bavuga ko bategereje imvura ngo babone gutera imbuto
Nyamiringa Gloriose, umuhinzi wo mu murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi yavuze ko kuba imvura itaragwa byabagizeho ingaruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages