00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB yavumbuye imbuto nshya izahangana n’indwara zibasira Kawa y’u Rwanda

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 14 December 2015 saa 01:22
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kiratangaza ko cyamaze kubona imbuto nshya ya kawa yitwa ”RAB-C15“, idahangarwa n’indwara ndetse ikagira n’akarusho mu gutanga umusaruro utubutse.

Ubuyobozi bwa RAB buratangaza ko iyi mbuto nshya ya Kawa ije kurwanya indwara zakomeje kwibasira igihingwa cya kawa mu Rwanda no guteza abahinzi bayo igihombo.

”RAB-C15“, yavumbuwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, hagamijwe gufasha abahinzi bari bamaze igihe bataka ko Kawa yabo yibasirwa n’indwara zitandukanye ndetse n’udukoko tuyangiza bikomeye.

Joseph Bigirimana, umukozi muri RAB, akaba n’umushakashatsi ku gihingwa cya Kawa, avuga ko bihaye igihe kirekire cyo gukora ubu bushakashatsi, kugira ngo babone igisubizo kirambye ku bibazo Kawa y’u Rwanda ifite.

Yagize ati ”Byafashe igihe kirekire kugira ngo tubone amakuru yizewe kuri ubu bushakashatsi, kuko twabanje kugenda tureba uko kawa yera, uburyohe bwayo, uko indwara ziyibasira tugeraranyije n’izindi (…) Kawa yari isanzwe, n’ubwo iryoshye ikaba inakunzwe ku isoko mpuzamahanga, ifite utubazo tw’indwara zituma abahinzi bayo bahomba.”

Louis Butare, Umuyobozi Mukuru wa RAB, agendeye ku bisubizo by’ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’imyaka isaga irindwi iyi mbuto nshya ya kawa igeragezwa, asanga umusaruro wa kawa yabonekaga mu Rwanda ugiye kwiyongera, ndetse n’abahinzi bayo bagatera imbere.

Yagize ati:”Iyi mbuto nshya ivuye mu mbaraga z’ubufatanye hagati ya RAB na NAEB. Turabona rero ari igisubizo cyo kongera umusaruro wa kawa yacu mu bihe biri imbere, kuko ubu hagiye gukurikiraho gutanga iyi mbuto nshya ku bahinzi hirya no hino mu gihugu.“

Umuyobozi mukuru wa RAB atangaza kandi ko indwara zibasira kawa isanzwe zirimo iyitwa ”umugese” n’indi yitwa “akaribata” zituma umusaruro wa kawa wateganyijwe ugabanuka ku kigereranyo cya 40%, bigashyira abahinzi ndetse mu gihombo.

RAB itangaza ko iyi mbuto nshya ya kawa yashyizwe ahagaragara, yitezweho kwera ibilo 5 ku giti kimwe cya kawa, mu gihe andi moko yari asanzwe yera ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu.

Iyi mbuto nshaya ya kawa kandi ngo usibye kuba yera umusaruro utubutse, ifite akarusho ko kuba iryoshye kandi ikaba yera gatatu mu mwaka, mu gihe izisanzwe zera inshuro imwe gusa mu mwaka.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi ba Kawa ndetse no gukoresha neza ubutaka, RAB itangaza ko mu minsi ya vuba igiye gushyira ku mugaragaro ubundi bushakashatsi imaze igihe ikora ku bindi bihingwa bishobora kuvangwa na kawa mu murima kandi ntibiyibangamire.

Louis Butare, umuyobozi mukuru wa RAB aganira n'abanyamakuru
Louis Butare, umuyobozi mukuru wa RAB, aganira n'abndi bahanga mu buhinzi
Imbuto nshya yiswe”RAB-C15“ izaba igisubizo ku ndwara zibasira Kawa y’u Rwanda
Imbuto nshya (RAB-C15) ivugwaho kwihanganira indwara n'ibyonnyi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages