00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB yinjiye mu kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’amata; abacuruzi bagiye kugenzurwa

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 15 September 2026 saa 07:52
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gukorana n’izindi nzego mu kugenzura ibiciro by’amata, nyuma y’uko bigaragaye ko hari abacuruzi babyongereye bitwaje igabanuka ry’umukamo ryatewe n’impeshyi.

Iki cyemezo kije mu gihe mu minsi ishize, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, abaguzi bakomeje kugaragaza ko amata yabaye make ku isoko, ndetse aho abonetse igiciro cyayo kikaba cyarazamutse cyane.

Bamwe mu bacuruzi na bo bavuga ko ingano y’amata baranguraga ku munsi yagabanutse, ibintu bavuga ko byagize ingaruka ku bucuruzi bwabo.

Mu Mujyi wa Kigali, litiro y’amata adatunganijwe mu nganda isigaye igurishwa amafaranga agera kuri 800 Frw, mu gihe mbere y’impeshyi yaguraga atarenze 600 Frw.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB, Dr Niyonzima Eugène, yabwiye RBA ko igabanuka ry’amata ku isoko ahanini ryatewe n’impeshyi yamaze igihe kirekire, yagize ingaruka ku mazi n’ubwatsi amatungo akenera.

Yagize ati: “Amata agizwe hafi na 87% by’amazi, rero birumvikana ko iyo amazi yagabanyutse, by’umwihariko muri iki gihe cy’impeshyi, umukamo na wo ugabanuka. Umukamo wagabanyutse cyane mu gice cy’Iburasirazuba kandi ni ho haturukaga amata menshi, kuko hagaturuka hagati ya 40% na 50% by’amata aboneka mu gihugu hose. Uko impeshyi yabaye ndende rero byagize ingaruka ku mukamo.”

Yatanze urugero ku Karere ka Nyagatare, kamwe mu turere dutanga amata menshi mu gihugu, avuga ko mu gihe cy’imvura habonekaga litiro zigera ku bihumbi 100, mu gihe muri iyi mpeshyi umusaruro wagabanutse ukagera hagati ya litiro ibihumbi 20 na 30.

Dr Niyonzima yavuze ko biteganyijwe ko umukamo uzongera kwiyongera uko ibihe by’impeshyi bigenda birangira, ariko agaragaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ritaturutse ku nganda zitunganya amata.

Ati: “Inganda zitunganya amata, amakuru tuzifiteho ni uko igiciro batangiragaho amata kitahindutse. Ahubwo ni abacuruzi bamwe na bamwe bazamuye ibiciro kandi igiciro bayaranguyeho ari kimwe.”

RAB ivuga ko igiye gukorana n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kugira ngo hagenzurwe uburyo amata acuruzwa n’impamvu y’izamuka ry’ibiciro.

Dr Niyonzima yagize ati: “Icyo tugiye gukora ni ugukorana n’izindi nzego zibishinzwe, zirimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, kugira ngo habeho igenzura muri abo bacuruzi b’amata, harebwe uburyo ibiciro bishyirwaho.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iherutse gutangaza ko Leta itazongera gushyiraho igiciro ntarengwa cy’amata, ahubwo kikajya kigenwa hashingiwe ku bwumvikane hagati y’aborozi n’abaguzi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe aborozi bagaragaza ko hari ikinyuranyo kinini hagati y’igiciro bahabwaho amata n’ayo umuguzi wa nyuma ayishyura, bigatuma inyungu nyinshi zisigara mu ruhererekane rw’ubucuruzi aho kugera ku borozi.

Hari hashize iminsi amata yarahenze ku buryo ikarito y’amata ya Inyange irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 ku mafaranga agera ku 20.000 Frw.

Ni mu gihe uru ruganda rwasobanuye ko ikarito y’amata yarwo y’udupaki 12 twa mililitiro 500 igomba kugurishwa 8000 Frw ku baranguza, ikagurishwa 8500 Frw kuri ‘Milk Zones’.

Amata yagabanutse ku isoko kubera ibihe by'impeshyi ariko RAB isobanura ko iyo itaba impamvu yo kuzamura ibiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages