00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RAB yiteguye gukaza ibihano ku babangamira gahunda ya Girinka

Yanditswe na

Prudence Kwizera

Kuya 7 January 2015 saa 03:03
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), buvuga ko ibibazo byigeze kugaragara muri gahunda ya Girinka Munyarwanda byarangiye, bukemeza ko kuri ubu igenda neza, kandi hafashwe ingamba zo guhana abazashaka kuyibangamira.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bwa RAB buherutse kugirira mu karere ka Gisagara.
Bimwe mu bibazo igaragaza nk’ibyigeze kubangamira iyi gahunda, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakoraga nabi urutonde rw’abagomba (…)

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), buvuga ko ibibazo byigeze kugaragara muri gahunda ya Girinka Munyarwanda byarangiye, bukemeza ko kuri ubu igenda neza, kandi hafashwe ingamba zo guhana abazashaka kuyibangamira.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro ubuyobozi bwa RAB buherutse kugirira mu karere ka Gisagara.

Bimwe mu bibazo igaragaza nk’ibyigeze kubangamira iyi gahunda, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze bakoraga nabi urutonde rw’abagomba guhabwa inka, abaturage batubahirizaga gahunda yo kuziturira bagenzi babo n’ibikorwa by’ubujura bwibasira inka zatanzwe.

Mbonigaba Muhinda Jean Jacques umuyobozi mukuru wa RAB, avuga ko ibi bibazo byavanywe mu nzira ku bufatanye bw’abaturage n’abayobozi; akaba abasaba gukomeza ubufatanye n’ahaba hakiri ibibazo bishobora kubangamira iyi gahunda bikavugutirwa umuti.

Yagize ati “Ndasaba ko naho ibyo bibazo byaba bisigaye batarabikemura bafatanya bikava mu nzira kuko usibye kuba ari ubuhemu hari n’amategeko ahana ababanagamira gahunda ya Girinka Munyarwanda, twese dukwiye kuyishyigikira kuko ni gahunda igamije ibyiza n’iterambere ry’abanyarwanda.”

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo baganiriye na IGIHE bavuga ko nubwo bose bataragerwaho na Girinka, bemeza ko abaturanyi yagezeho imaze guhindura imibereho yabo.

Mukagakwaya utuye mu murenge wa Kansi ati “Mbere nta nka nagiraga, napfaga guhinga ntafumbire nkeza ibishyimbo nk’ibiro 30 gusa. None umubyeyi yampaye inka nsigaye neza umufuka w’ibiro 100. (...)abana banjye bameze neza bariga kandi ntibagitaka ko babuze amata.”

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwali avuga ko Gahunda ya Girinka usibye kuba ifasha abaturage gutera imbere, ifite n’akamaro ko kwigisha abaturage umuco mwiza wo korozanya.

Yagize ati “Barahabwa inka, bakabona amata n’ifumbire bagahinga neza bakiteza imbere, ariko nanone bibafasha kubana neza, bikabatoza n’umuco mwiza wo korozanya. Bikagera no kurundi rwego aho bihangira imirimo bashyiraho amakusanyirizo y’amata bakagurisha ku makaragiro, imisoro ikaboneka n’akazi kakaboneka.”

RAB itangaza ko kuri ubu mu Rwanda hose abamaze korozanya muri gahunda ya Girinka basaga ibihumbi 201; intego ikaba ari ukugera ku bihumbi 350 mu 2017.
Intara y’Amajyepfo niyo ihiga izindi mu kwita no kubahiriza gahunda ya Girinka Munyarwanda, kuko abaturage bamaze korozanya inka zirenga ibihumbi 54.

Gahunda ya Girinka Munyarwanda, yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka wa 2006, hagamijwe koroza abaturage bafite amikoro make, ngo bazamure imibereho baniteze imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages