00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radio Flash yishimiye gutwara igihembo cya mbere n’icya kabiri cy’ibiganiro byiza mu gihugu

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 May 2015 saa 02:21
Yasuwe :

Radio Flash FM niyo yegukanye igihembo cya mbere n’icya kabiri cy’ibiganiro byiza mu marushanwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru(ARJ) ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Ibi bihembo byatanzwe ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 2015 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’itangazamakuru.

Ikiganiro Good Evening Rwanda nicyo cyaje ku mwanya wa mbere nk’ikiganiro cyiza cy’umwaka cyegukana igihembo cya miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000 Frw). Icyo kiganiro kiba kuva ku wa mbere kugera ku wa kane, saa mbili n’igice z’ijoro kugera saa tatu n’igice.

Umunyamakuru Uwiringiyimana Clement (Iburyo) ashyikirizwa igihembo na Prof. Shyaka Anastase

Ikiganiro Ikaze Munyarwanda (cyahoze cyitwa Good Morning Rwanda) cyaje ku mwanya wa kabiri cyegukana igihembo cya miliyoni ebyiri (2,000,000frw). Ibyo biganiro byahembwe nk’ibiganiro bigira uruhare mu iterambere ry’abaturage.

Umuyobozi mukuru wa Radio Flash FM, Louis Kamanzi, yavuze ko ari intambwe ishimishije Radio Flash iri gutera.

Yagize ati ‘‘Umwaka ushize Radio Flash FM yari yatwaye igihembo cy’ikiganiro kimwe gusa nacyo cyaje ku mwanya wa kabiri ariko ubu umwanya wa mbere n’uwa kabiri nitwe twayegukanye bigaragaza ko hari intambwe twateye’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko byose Flash FM ibikesha abakozi babishoboye kandi bakora akazi bagakunze.

Umuyobozi wa Radio Flash FM Louis Kamanzi (uwa kabiri uhereye iburyo ufite igikombe mu ntoki)

Radio Flash FM kugeza ubu niyo Radio yigenga yo mu Rwanda yumvikana mu gihugu hose ku mirongo itatu ya FM ariyo 89.2 FM Kigali – 90.4 FM mu Mutara na 95.7 FM Karongi , yumvikanira no ku murongo wa internet kuri www.flashfm.rw

Iyi Radio ubu iri no mu myiteguro yo gushyiraho televiziyo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages