00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Radisson Blu yegukanye ibihembo birimo icya hoteli nziza yakira inama muri Afurika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 10 October 2018 saa 08:33
Yasuwe :

Radisson Blu Hotel and Kigali Convention Centre, yegukanye ibihembo bitatu birimo n’icya hoteli nziza yakira inama muri Afurika (Africa’s Leading Conference Hotel 2018).

Ibi bihembo byatangiwe mu birori bya World Travel Awards Gala, WTA byabereye mu nyubako ya Durban International Convention Centre muri Afurika y’Epfo.

Ibirori bya World Travel Awards Africa and Indian Ocean Gala, ni bimwe mu bikomeye bihuza abakora mu bijyanye n’ingendo n’ubukerarugendo baturutse hirya no hino muri Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Denis Dernault, yavuze ko muri ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 25, bahawe ibindi bihembo birimo icya hoteli nziza yakira inama na hoteli nziza mu Rwanda.

Ati “Gushimwa na WTA ni ikindi gishimangira imbaraga dushyira mu gutuma abashyitsi bacu bagira ibihe bitazibagirana. Ni ishimwe ku bafatanyabikorwa bacu n’abandi bagira uruhare mu mikorere yacu ya buri munsi, n’ikimenyetso cy’icyizere dufitiwe n’abatugana.”

Yakomeje avuga ko ibi bihembo birimo n’icya hoteli nziza yakira inama mu Rwanda bahawe ku nshuro ya kabiri bikurikiranya, babikesha abakozi baharanira iteka gutanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru.

Ati “Iyi ntsinzi kandi ihuye neza n’imbaraga u Rwanda ruhora rushyira mu guharanira kuba amahitamo ya mbere ku bategura inama n’ibirori.”

Radisson Blu Hotel and Convention Centre ni hoteli igezweho yubatse mu gice cya Kigali gikorerwamo ubucuruzi cyane. Ifite ibyumba 291, birimo n’icyagenewe abo ku rwego rwo hejuru (Royal Suite) kiri ku buso bwa metero kare 700.

By’umwihariko Kigali Convention Centre imaze kumenyekana kubera inama mpuzamahanga zikomeye zabereyemo, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 5000 icya rimwe.

Igice cyayo gishushe nk’Inzu y’Umwami igaragara i Nyanza, cyakira abantu 2600.

Kugeza ubu Radisson Blu Hotel and Convention Centre yafunguye imiryango mu 2016 imaze kwakira ibirori n’inama 620, byitabiriwe n’abantu ibihumbi 223.

Radisson Blu Hotel & Convention Centre iherutse no kwegukana icy'inyubako ifite igishushanyo cyiza
Radisson Blu yegukanye ibihembo bitatu birimo n'icya hoteli nziza yakira inama muri Afurika
Ubuyobozi bwa Radisson Blu and Convention Centre bwemeza ko ibi bihembo babikesha imbaraga z'abakozi n'abafatanyabikorwa baharanira gutanga serivisi zinoze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages