Ni bihembo byatangiwe mu nama ku Ishoramari mu birebana n’Inyubako muri Afurika (Africa Property Investment), iri kubera mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku va ku wa 20-21 Nzeri 2018.
Umuyobozi Mukuru wa Radisson Blu Hotel and Convention Centre, Denis Dernault, yatangaje ko ari iby’agaciro kuba bahawe iki gihembo, anashimira abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma ibi byose bigerwaho.
Radisson Blu Hotel & Convention Centre ifite uburebure bwa metero kare zisaga ibihumbi 80 ni imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda ahanini kubera serivisi zayo nziza kandi zihuse.
By’umwihariko Kigali Convention Centre (KCC) imaze kuba ubukombe mu kwakira inama zikomeye mu Rwanda no muri Afurika kuva yafungura imiryango mu 2016.
Iyi nyubako ifite ubushobozi bwo kwakira inama y’abantu 5000 icyarimwe n’umwanya uhagije ushobora kuberamo ibikorwa by’ubucuruzi, imyidagaduro n’ibindi birori.
Uburyo yubatse bugaragaza neza imyubakire y’Abanyarwanda ba mbere, aho icyumba cyayo kinini kibasha kwakira abantu 2600 gishushe nk’ingoro y’umwami i Nyanza.
Ni mu gihe Radisson Blu Hotel igizwe n’ibyumba 291 ifite ishusho y’igitebo kiboheshejwe amabara atandukanye.
Kuba izi nyubako zombi zifite ishusho igaragaza umuco nyarwanda, ntibizibuza kuba zirimo ibikoresho bifite ikoranabuhanga rihambaye, internet yihuta cyane n’ibindi, byose bituma abazicumbitsemo n’abaje mu nama banogerwa.
Indi nyubako yo mu Rwanda yegukanye igihembo cya Africa Property Investiment Awards ni KBC yahize izindi mu cyiciro cy’inyubako nziza ivuguruye (Best refurbished Building).



















TANGA IGITEKEREZO