Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwarasenywe rubura abantu n’ibintu, ku buryo nyuma yo kurubohora no guhagarika Jenoside nta byishimo na mba byagaragaraga ku maso, uretse intimba yari yuzuye imitima n’akazi kari gategereje intwari zanabigezeho, ko gusana igihugu bahereye ku busa.
Mu myaka 24 ishize, u Rwanda rwakomeye ku ntego yo Kwibuka rwiyubaka, ubu ibice byari ibihuru n’amatongo byuzuye imitamenwa n’inzu zigezweho, bivuye mu muhate n’ubushake by’Abanyarwanda baharanira kubaka u Rwanda rubabareye.
Iterambere ry’igihugu ryashingiye imizi mu Mujyi wa Kigali rishamikira no mu yindi igera kuri itandatu izaba iwunganira irimo uwa Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi.
Mu myaka 50, ibice byinshi bya Kigali byari ibihuru n’amashyamba adatuwemo n’abantu, nta bikorwaremezo bihambaye biyibarizwamo.
Kigali yavuye ku bantu 20 b’abacuruzi mu 1909 igera ku barenga 6000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu gusa. Ubu uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni.
Mu myaka ishize, uwavugaga ko agiye i Kigali yabaga akeneye kureba inyubako yafatwaga nk’iruta izindi izwi nk’iya Kabuga ku Muhima cyangwa inyubako za Minisiteri ku Kacyiru akagenda anyuzwe. Iyo byarengaga aho yageraga kuri Stade Amahoro, umujyi akaba arawusoje, akagenda yirahira Umurwa w’u Rwanda.
Amahoteli akomeye nayo yari Sky Hotel, Umubano ku Kacyiru, Hôtel des Milles Collines, Hôtel des Diplomates na Rebero Horizon, ubu izo zose hari izazinyuzeho zirimo Marriott Hotel, Radisson Blu Hotel & Convention Centre n’izindi.
Mu mafoto, itegereze uburyo u Rwanda ruri gutera imbere, maze umurwa warwo ukaba indorerwamo yerekana uko ubukungu bw’igihugu buri kwihuta.
Ifoto yafatiwe i Shyorongi igaragaza isura ya Kigali mu ijoro aho uba witegeye Nyabugogo n'imiturirwa miremire iri ruguru yayoIsuku y'urwererane iri mu Mujyi wa Kigali itangarirwa na benshi mu basura urwa GasaboUmucyo wa Centenary House ibangikanye n'inyubako ikoreramo Simba Supermarket mu Mujyi wa Kigali rwagatiInyubako ikoreramo Ibiro by'Umujyi wa Kigali ndetse n'Akarere ka NyarugengeKigali imaze kwambara isura nshya mu myaka 24 ishizeUhagaze ku Gisozi witegeye inyubako ndende ziri mu Mujyi wa Kigali rwagatiUmujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere ubutitsa yaba mu isuku n'imyubakireMuri Kigali, imiturirwa izamurwa nk'uko umutima utera. Iyi ni inyubako ikoreramo RSSB (ibumoso), ikoreramo Ikigo cy'Ubwishingizi cya Saham n'iya Makuza Peace Plaza iri mu za vubaInyubako ikoreramo Equity Bank imbere y'umuturirwa wa Makuza Peace Plaza wahogoje benshi i KigaliInyubako ndende ya Kigali City Tower iri mu Mujyi wa Kigali rwagatiInyubako ikoreramo Banki y'Ubucuruzi ya BK iri mu zikomeye mu gihugu, iherereye ku muhanda wa Car Free ZoneImihanda y'i Kigali irara icaniwe ijoro ryose bukarinda bucyaInyubako yo kwa Rubangura iri mu za mbere zazamuwe mu Mujyi wa Kigali mu myaka yo hambereInyubako zikomeye zikorerwamo ubushabitsi n'ibigo bikomeye ndetse n'abantu batandukanye i KigaliIsura ya Kigali mu ijoroI Nyarutarama hubatswe inzu zo guturamo zijyanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa KigaliIfoto ya Kigali mu ijoro, igaragaza Kimihurura kuri Convention Center kugera mu musozi wa Gisozi mu matara y'uruvangitiraneInyubako ya Convention Center yaka mu mabara atandukanye arimo n'agaragaza ibendera ry'u RwandaRadisson Blu Hotel & Convention Centre iherereye ku Kimihurura imaze kuba ikimenyabose kubera kwakira inama mpuzamahanga zibera i KigaliKigali irara irabagirana, icaniwe hoseMarriot ni hoteli y'inyenyeri eshanu iri ku rwego mpuzamahanga, iri mu zikomeye muri Kigali KigaliMu Mujyi wa Kigali rwagati ahari inyubako zirimo Kigali City Mall (iyi yahoze izwi nka Union Trade Center-UTC) yaka mu matara yera; La Bonne Adresse; inyubako ndende ya KCT, aho uba witegeye ubwiza bwa Kigali mu ijoroMu ijoro ry'i Nyabugogo ihuriramo urujya n'uruza rw'abava n'abinjira mu Mujyi wa KigaliIfoto yafatiwe mu nyubako ya La Bonne Adresse igaragaza Ubumwe Hotel ifite umwihariko wo kugira piscine mu bushorishori bwayoUmuhanda ugana kuri Hotel Marriott, Serena Hotel, ibigo birimo Soras ugakomeza Camp Kigali ugana i NyamiramboKigali ifatwa nk’igicumbi cy’ubukungu n’imiyoborere bitewe no kuba ibigo by’ubutegetsi hafi ya byose ariho bibarizwaUmuhanda unyura munsi ya Convention Centre, ahahoze ibihuru mu myaka yo hambereKu Kiyaga cya Nyagahene witegeye Ibitaro byitiriwe Umwami FaisalI Nyarutarama ahazwi nko kuri Golf, habera amarushanwa atandukanye arimo n'irya 'MTN Golf Open' riba buri mwaka
Ibitekerezo 0