00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raporo ya Banki y’Isi irakebura ibihugu bya EAC

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 4 May 2013 saa 10:53
Yasuwe :

Raporo ya Banki y’Isi yakozwe mu 2013 igaragaza ko hari icyuho mu bucuruzi hagati y’ihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ibi bigaragara nk’imbogamizi ikomeye ku iterambere, ari na yo mpamvu EAC iri ku mwanya wa 177.
Agendeye kuri iyo raporo igaragza ukudahuza mu bucuruzi hagati y’ibuhugu bya EAC, yaba ari mu bucuruzi buciriritse n’ubunini, Alfred Ombudo K’ombudo, Umuhuzabikorwa wa Banki y’Isi muri EAC, asanga “Kuba EAC yaraje ku mwanya wa 177 biterwa n’imihindagurikire (…)

Raporo ya Banki y’Isi yakozwe mu 2013 igaragaza ko hari icyuho mu bucuruzi hagati y’ihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ibi bigaragara nk’imbogamizi ikomeye ku iterambere, ari na yo mpamvu EAC iri ku mwanya wa 177.

Agendeye kuri iyo raporo igaragza ukudahuza mu bucuruzi hagati y’ibuhugu bya EAC, yaba ari mu bucuruzi buciriritse n’ubunini, Alfred Ombudo K’ombudo, Umuhuzabikorwa wa Banki y’Isi muri EAC, asanga “Kuba EAC yaraje ku mwanya wa 177 biterwa n’imihindagurikire hagati mu bihugu bigize uwo muryango.” Ombudo yongeraho ati “Iki ni ikibazo gikomeye ibihugu bya EAC bifite, kandi bigomba gufatanyiriza hamwe mu kugikemura.”

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryngo wa Afurka y’Iburasirazuba mu Rwanda Monique Mukaruliza, na we ashishikariza ibihugu by’uyu muryango bikiri ku rwego rwo hasi kwigana ibikorwa byiza by’ibindi bihugu, bityo ntihabeho gusigana mu bucuruzi.

Raporo ya Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu bya EAC mu koroshya ishoramari n’ubucuruzi, rukaba ku mwanya wa 59 mu bihugu 185 ku Isi, ndetse rukaba urwa gatatu mu bihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Uganda iza ku mwanya wa kabiri muri EAC, ku Isi ikaza ku mwanya wa 120, igakurikirwa na Kenya iza ku mwanya wa 121, na ho Tanzania yo ibarizwa ku mwanya wa 134. Igihugu cy’u Burundi ni cyo kiza inyuma y’ibindi bihugu byo muri EAC.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages