Abakozi bose ba RBA (Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda) bamaze igihe kitari hasi y’imyaka itatu babwirwa ko bazimukira mu nyubako yahoze ari iya OBK ariko amaso ahera mu kirere, bituma benshi bahabyinirira «I Kanani ». Kuri ubu Igikombe cy’Isi nacyo kibaye intambamyi ku kwimuka kwa RBA.
Ubwo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingengo y’Imari y’igihugu yasuzumaga imigendekere y’umwaka w’imari 2013/2014 hanasuzumwa umurongo w’Ingengo y’Imari 2014/2015 mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa RBA bwasabwe gusobanura iby’uwo mwenda, hagaragazwa ko nyuma y’uko ikibanza icyahoze ari ORINFOR cyakoreragamo cyagurwaga na sosiyete Executive Investments Limited, batahise bimukira ku Kacyiru bitewe n’uko kuvugurura inyubako ya OBK byari bitararangira; ibikorwa byo kuyivugurura byagombaga kurangira mu 2012.
Nyuma y’uko umushoramari yishyuye leta amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 900, yahise atangira imirimo y’ubwubatsi ariko ORINFOR ihabwa agace gato k’inyubako iri ku ruhande rwa ruguru rw’ikibanza, kuva ubwo itangira kubarirwa ubukode; mu kwezi gushize umwenda wari ugeze ku kayabo k’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Igikombe cy’Isi gitumye batubahiriza ibyo bemereye abadepite
Mu gihe byari byitezwe ko RBA yimuka muri Kamena (uku kwezi kwa Gatandatu gushize) nk’ uko Arthur Asiimwe, Umuyobozi Mukuru wa RBA yari yabyemereye abadepite, ngo impamvu batarimuka ni igikombe cy’isi kiri kubera muri Brezil.
Ku murongo wa telefoni, Asiimwe yasobanuriye IGIHE ko batinze kwimuka kubera Igikombe cy’Isi bari kwerekana, ngo bakaba bazimuka mu byumweru bibi biri imbere.
Ubwo yavuganaga n’abadepite mu kwezi gushize, Arthur yari yabasobanuriye ko ibijyanye no kwishyura uwo mwenda bizaganirwaho n’abarebwa n’iki kibazo. Kuri iki kibazo, yatangarije IGIHE ko bari kuvugana n’umushoramari waguze ikibanza bakoreramo.
Tumubajije ibyo bari kumvikana niba wenda azemera (umushoramari) kubasonera uwo mwenda, Arthur Asiimwe yasubije muri aya magambo: «Ntidushaka kubitangaza nonaha, tuzabitangaza tumaze kwimuka».
IGIHE yavuganye n’umwe mu bakora muri tekiniki muri RBA tumubaza uburyo Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Brazil cyabujije ikigo kwimuka, asobanura ko uburyo biteguye iki gikombe, ni ukuvuga uko ibikoresho biri gukora muri iyo serivisi nk’amatara, ibikoresho bitunganya amajwi n’ibindi batashakaga kubihindura cyangwa kubyimura bishobora guhindura uburyo abakiriya babo (abareba televiziyo y’u Rwanda) babonamo umupira, yongeraho ko babikoze bagamije kuba abanyamwuga.
Uyu mukozi yaboneyeho kuvuga ko mu nyubako ya OBK harimo ibindi bikoresho bishya bizakoreshwa na radiyo na televiziyo bya RBA.
Ifoto yo hejuru: Arthur Asiimwe



















TANGA IGITEKEREZO