00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RBA yashizeho tombola y’iminsi mikuru izasiga bamwe batunze imodoka

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 18 December 2022 saa 11:43
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA rwashyiriyeho abanyamahirwe ibihembo bitandukanye birimo imodoka, telefone zigezweho (smartphones), amafaranga n’ibindi, binyuze muri tombola yiswe ’TSINDA PE’.

Iyi ni tombola RBA iyifatanyije n’ikigo RM Communications cyamamaye mu bikorwa by’itumanaho no kwamamaza, aho bagamije gushimisha Abanyarwanda mu mpera z’iminsi mikuru no mu ntangiriro z’umwaka mu mushya.

Umunyakuru wa RBA, Uwera Jean Maurice, yabwiye IGIHE ko iyi tombola yashyizweho kugira ngo ibi bigo byishimane n’Abaturarwanda muri rusange.

Ati "Ni igikorwa kigamije kwishimana n’abanyarwanda, kuri ubu bamwe bamaze gutsindira imodoka, amafaranga n’ibindi. Twagiye tuberekana mu kiganiro gica kuri Televiziyo y’u Rwanda, ari naho iyi tombola ibera."

Kuba umwe mu banyamahirwe batsindira ibihembo bya ‘TSINDA PE’ ni ugukanda *569# ugakurikiza amabwiriza, maze ukabarwa hamwe n’abamaze gutsindira ibihembo birimo imodoka, moto, amafaranga n’ibindi.

Iyi tombola yatangiye tariki ya 1 Ukuboza 2022, izamara iminsi 90. Igikorwa cyo gutombora gica kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Igihembo cy’imodoka gitangwa buri nyuma y’iminsi icumi, icya moto buri cyumweru, icya telefone igezweho (smartphones), televiziyo na dekoderi n’amafaranga (miliyoni) buri munsi.

Abanyamahirwe ba Tombola ya TSINDA PE batangiye gutsindira televiziyo na dekoderi
Ibihembo biri muri TSINDA PE harimo televiziyo na dekoderi, moto, imodoka n'amafaranga
Aba mbere batangiye gutsindira imodoka nka kimwe mu bihembo bikuru
Nyirasafari Sandrine ni umwe mu bagiye gusoza umwaka neza nyuma yo gutsindira imodoka muri iyi tombola
Umuryango wa Nyirasafari Sandrine wishimiye imodoka yatomboye
Moto nazo ziri gutomborwa muri iyi tombola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages