00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RBC yahumurije abashobora guhamagarwa na nomero yashyiriweho ubukangurambaga kuri Coronavirus

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 28 April 2020 saa 11:04
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyasabye abantu bose kutazaterwa ubwoba no guhamagarwa kuri telefone zabo na nomero 0114, kuko yashyiriweho ubukangurambaga bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Uyu murongo wa telefone washyizweho nk’umuyoboro wifashishwa n’abaturage, batanga amakuru yose ashoboka kuri COVID-19, ariko ibyo kuba wakoreshwa mu guhamagara abantu byo byari bitaramenyekana.

Ku mbuga nkoranyambaga haherutse gucicikana amakuru y’abantu batewe ubwoba n’uko bahamagawe n’iyo nomero ya RBC, ndetse hari n’abatinye kuyitaba bibwira ko baba baketsweho ubwandu bwa COVID-19.

RBC ivuga ko ku bufatanye n’ikigo cy’itumanaho cya MTN_Rwanda, nomero ya 0114 izajya yifashishwa mu guhamagara abantu abo ari bo bose, bakagezwaho ubutumwa bukubiye mu bukangurambaga bwo guhangana na COVID-19.

Iki kigo gisaba buri wese uzahamagarwa n’iyi nomero kudahangayika, ndetse ko akwiye kuyitaba agatega amatwi ubutumwa bwoherejwe kugeza burangiye.

Ku rukuta rwa Twitter, RBC yasabye abantu bose ko nyuma yo gutega amatwi ubu butumwa, bakwiye gukomeza gukurikiza inama bagirwa na Minisitieri y’Ubuzima muri gahunda yo guhangana na COVID-19.

U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zigamije gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo gikomeje guhangayikisha isi muri rusange.

Imibare y’abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda imaze kugera kuri 207, mu gihe abamaze gukira iki cyorezo bagera kuri 93.

Bamwe mu bagize itsinda rya RBC rishinzwe gutahura abahuye n'abarwayi ba coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages