Iki kigo cy’imari kimaze iminsi kivugwaho imikorere idahitswe, bamwe bakavuga ko yagishoye mu gihombo ariko raporo zigaragaza ko amafaranga y’abanyamuryango ahari, icyagabanutse ari igipimo cy’inyungu.
Raporo y’ubugenzuzi ku mutungo w’iyi Sacco yamurikiwe Inama y’inteko rusange yo ku wa 29 Nyakanga 2019 yagaragaje ko yagize ibibazo byinshi bikayisubiza inyuma ariko ko itahombye nk’uko byagiye bivugwa.
Muri ibyo harimo imikorere n'imikoranire itari myiza hagati y'abayobozi n'abakozi, imikoreshereze y'umutungo w'abanyamuryango mibi ishingiye ku mitangire y'inguzanyo, gutanga raporo z’ibinyoma n’ibindi.
Urugero ni nk’aho igaragaza ko hari amafaranga miliyoni 80 Frw iyi Sacco yahawe na BDF ngo iyifashishe mu gutera inkunga no kuguriza amakoperative umunani, aho imwe yagombaga guhabwa miliyoni 10 Frw zirimo 5 Frw z'inkunga n'izindi 5Frw z'inguzanyo.
Iyo raporo igaragaza ko aya mafaranga umucungamutungo n’ushinzwe inguzanyo [bahagaritswe] babeshye abakiliya ko ari inkunga, mu kuyabaha bakabanza kubasabamo miliyoni imwe n'ibihumbi bine.
Amabwiriza yavugaga ko bazabanza guhabwa ay'inguzanyo miliyoni 5 Frw, inkunga bakazayihabwa nyuma. Bivuze ko n'ayo mafaranga basabwaga gutangaho miliyoni yari inguzanyo ariko bakabwirwa ko atazishyurwa. Ibyo byatumye BDF ihagarika ayo mafaranga kubera ko yabonaga adacunzwe neza.
Bivugwa ko uretse kubeshya abahawe iyo nguzanyo, bamwe batanazwi ku buryo kuzayishyuza bigoye. Byatumye ingano y'inguzanyo zitishyurwa, batanizeye ko zizishyurwa igera kuri miyoni zisaga 27Frw.
Raporo igaragaza ko muri rusange inguzanyo zifite ubukererwe zavuye kuri miliyoni 50.2 Frw mu 2017 zikagera kuri miliyoni 53.2 Frw mu 2018 naho izidafite ubukererwe ziva kuri miliyoni 159.8Frw zigera kuri miliyoni 217.1Frw.
Igaragaza ko umutungo w’amafaranga wavuye kuri miliyoni zisaga 462 Frw mu 2017 akagera ku zisaga 412 Frw mu 2018.
Iyo mikorere mibi yatumye inyungu y’iyo Sacco igabanyuka iva kuri miliyoni zisaga 12 Frw mu 2017 igera kuri miliyoni 4 Frw mu 2018. Bivuze ko yagabanutseho miliyoni 8 Frw.
Raporo igaragaza ko umucungamutungo wahagaritswe yagiye atanga raporo z'iterambere rya gahunda y'igiceri zitari zo agamije kwigaragaza neza.
Mu Ugushyingo 2019 yagaragaje ko mu Kagari ka Murama bageze ku bwizigame bwa miliyoni zisaga 19.1 Frw nyamara zigeze kuri 4.7 Frw, mu Kagari ka Gasharu yavugaga ko ari miliyoni 4.7 Frw nyamara ari ibihumbi 853 Frw naho muri Gacuriro yavugaga ko ari miliyoni 63.6Frw nyamara ari miliyoni 16.5Frw.
Perezida w’Umurenge Sacco Icyerekezo Kinyinya, André Mutsindashyaka, yavuze ko nubwo ibyo bibazo byabayeho bigatuma urwunguko rugabanuka, ‘Amafaranga y’abaturage arahari’.
Ati “Abanyamuryango babikije amafaranga yabo arahari, inguzanyo ziratangwa nk’uko bikwiye.”
Yakomeje avuga ko iki kigo cy’imari ubu gicunzwe neza ku buryo nk’umwaka ushize wose inguzanyo zishyujwe zari miliyoni 6Frw mu gihe hagati ya Werurwe na Kamena uyu mwaka hishyujwe miliyoni 6Frw.
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bwa Sacco muri RCA, Longin Kagabo, yavuze ko nubwo abo bakozi bagize uruhare muri ibyo bibazo bahagaritswe, bakwiye no gushyikirizwa ubutabera.
Ati “Ikigiye gukurikiraho ni uko inzego zishinzwe iperereza zizashyikirizwa raporo, bakareba, abo bazasanga bahamwa n'ayo makosa cyangwa ibyaha bakurikiranwe mu rwego rw'amategeko bagahanwa.”
Iyi Sacco yatoye Komite nshya, isimbuza n’umucungamutungo n’ushinzwe gutanga inguzanyo bavugwaho kuyishora mu bibazo yagize.
Sacco Icyerekezo Kinyinya ifite abanyamuryango 7600 bafitemo ubwizigame bungana na miliyoni 455Frw, inguzanyo zatanzwe zingana na miliyoni 256Frw mu gihe ubukererwe bwo kuzishyura buri kuri 13.5% buvuye kuri 23.9% mu 2017 na 19.7% mu 2018.





Ibitekerezo 0