Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 mu mahugurwa yo kongerera ubushobozi abacungagereza b’abagore. Yitabiriwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette hamwe n’abayobozi bakuru muri RCS barimo Komiseri Mukuru CGP Marizamunda Juvenal, DCG Muhisoni Rose n’abandi.
Abagore bakora umwuga w’ubucungagereza bagaragaje ibyifuzo byabafasha gukora akazi kabo kinyamwuga, birimo no kuba bakongererwa ubumenyi binyuze mu masomo atandukanye no kujya mu butumwa bw’akazi.
Niyomufasha Josianne yasabye ko nk’abana bato bakora muri uru Rwego bakeneye kongererwa ubumenyi kugira ngo na bo batange umusanzu ufatika ku gihugu.
Ati “Nk’uko abo mu gisirikare n’igipolisi bafite amashuri yabo na RCS ishyireho amashuri twongere ubumenyi batugirire icyizere natwe batwohereze mu butumwa ndetse twongererwe n’ubushobozi mu mafaranga.”
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Muhisoni Rose yavuze ko kuri ibi byifuzo byo kongererwa ubumenyi babizi ndetse ko bagiye gushyiraho amasomo yisumbuye azwi nka ‘Cadet’ ibindi nabyo bikazaza uko ubushobozi buzajya buboneka.
Ati “Ubundi inzego zose turuzuzanya, kubera ko twe tucyiyubaka tutaragera kuri urwo rwego, izo nzego za polisi n’igisirikare ziradufasha abashaka kujya muri ayo mashuri bakajyamo. Natwe tugiye gukora ‘Cadet’ ya mbere bivuze ko mu minsi iri imbere dushobora kuzatera ikirenge mu cyabo.”
Ubusanzwe RCS ifite ishuri ry’amahugurwa (RCS Training School) ryigisha abitegura kwinjira mu mwuga,rikaba ritanga amasomo yo ku rwego rw’abacungagereza bato. Ni ukuvuga ko abakuru basabwaga kujya kwiga mu mashuri ya Polisi cyangwa Ingabo z’u Rwanda.
DCG Muhisoni yavuze ko bazatangaza ibizagenderwaho harimo kuba umuntu yarize kaminuza. Yasobanuye ko aya masomo azahoraho no mu myaka iri imbere kugira ngo abakozi babo bakomeze kongererwa ubumenyi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri Bayisenge yibukije abacungagereza b’abagore ko akazi kose gasaba kugira intego kugira ngo ugakora agire aho agera.
Yavuze ko nta kazi kagoye umugore atashobora uretse imyumvire abantu bagira ku mirimo imwe n’imwe irimo no kujya mu nzego z’umutekano.
Ati “Ariko iyo myumvire nka Minisisiteri dushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo ihinduke ariko na ho tubona ko imibare igenda izamuka.”
Yashimangiye ko ikindi kizarandura iyi myumvire burundu ari ukugira abayobozi b’abagore mu myanya yo hejuru bakazajya babera urugero abakiri hasi n’abandi bana b’abakobwa babyiruka.
Ati “Iyo bagiyemo bakabikora neza bakazamuka bakagera ku nzego zo hejuru nka Komiseri mukuru wungirije bihindura umuryango nyarwanda na bo bakumva ko umugore yabishobora kandi koko arabishoboye.”
Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rufite abakozi b’abagore bangana na 26,9%, imibare bumva ko izagenda yiyongera mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!