Ubwo Minisiteri y’Ubutabera yasobanuriraga Komisiyo y’Ingengo n’Umutungo by’Igihugu, imbanziriza mushinga w’ingengo y’imari ya 2018-2019, Komiseri Mukuru wa RCS, George Rwigamba, yavuze ko bifuza abacungagereza bahagije kuko abo bafite ari bake cyane.
Rwigamba yavuze ko mu rwego mpuzamahanga umucungagereza umwe agenewe kurinda nibura abagororwa 20, aho hari n’ibihugu biri munsi yaho. Gusa mu Rwanda yavuze ko nta kigereranyo cy’abo umucungagereza arinda bafite, kuko abagororwa binjira ari benshi.
Ati “Twebwe nta kigereranyo dufite kuko abantu bariyongera kandi abakozi ba RCS baragabanutse. Agahenge dufite uyu munsi ni uko natwe dusa nk’aho dukora ibintu by’ubuyobozi, twubaka umutekano na serivisi y’abagororwa ku magereza dukurikije uko ubuyobozi buteye.”
Imibare RCS yagaragarije Abadepite irerekana ko umucungagerza umwe arinda abagororwa 50.
Mu Ukuboza 2017, imibare ya RCS yerekanaga ko Gereza zo mu Rwanda, zarimo imfungwa n’abagorowa 64 757 barindwa n’abacungagereza 1694.
Rwigamba yavuze ko nubwo muri gereza habamo Imirenge, Utugari, Imidugudu n’izindi nzego, ku buryo ikibazo cyahaba kibasha gukemuka vuba, bitabuza kuba bafite ikibazo kibakomereye cy’abacungagereza bake cyane.
Ati “Ntabwo bibuza ko tudafite ibibazo by’abacungagereza ndetse ni bake cyane. Ntabwo umucungagereza kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka ntabwo akiwubona, dukurikije imirimo ikorwa yo kujyana abantu ku nkiko, kujyana abantu kwa muganga, kujyana abantu mu musaruro, abacungagereza bakoze muri ako kazi ka ku manywa baragaruka bagakora n’aka nijoro, ejo bazongera bakagakora.”
RCS yagaragaje ko hari abacungagereza bashya 287 bazinjira muri Nyakanga uyu mwaka, ariko ngo ni bake ku buryo batazakemura ikibazo gihari.
Hakunze kumvikana inkuru z’imfungwa n’abagororwa batoroka gereza, gusa RCS yakunze kugaragaza ko nta sano bifitanye no kuba abacungangereza ari bake.
Kugeza ubu RCS ishinzwe imfungwa n’abagororwa bari muri gereza 13 ziri mu turere dutandukanye tw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO