Uyu mwiherero ubaye ku nshuyro ya gatatu uzamara iminsi ibiri mu Karere ka Bugesera kuva ku wa 19 Kamena 2018.
Komiseri mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yavuze ko imyanzuro yafatiwe mu yabanjirije uyu irimo kunoza imikorere, kuzamura imyubakire ku magereza irimo amacumbi y’abagororwa n’abacungagereza, kuzamura imyigishiriza n’imyumvire mu bakozi.
Kuri iyi nshuro hagiye kwibanda ku kunoza imibereho y’abagororwan’abacungagereza.
CGP Rwigamba yagize ati “Ikintu cy’ingenzi twigaho ubu ni ukugira ngo duhuze ubushobozi duhabwa mu ngengo y’imari mu buryo bwo gucunga abagororwa, imibereho yabo ndetse n’ababacunga. Turabyiga kandi tunabinonosore kugira ngo bizakorwe neza nk’uko bitegenijwe.”
Yakomeje agira ati "Turareba rero ahari icyuho, mu ngengo y’imari aho tubona idahagije, turebe ibikenewe kurusha ibindi byakorwa, ibyihutirwa bishobora kujya mu bikorwa kugira ngo iyo ngengo y’imari ikoreshwe mu buryo bwa nyabwo […] Ubu rero turareba ibikoresho, abakozi n’aho abantu baba no kureba uko twakongera umusaruro ngo twunganire ya ngengo y’imari ya leta.”
Mu munsi ishize kandi hagiye kumvikana bamwe mu bagororwa batoroka za gereza, kuri iki kibazo, CGP Rwigamba yavuze ko nacyo kiganirwaho.
Ati “Ingamba zo duhora tuzifata, buriya abantu bafunze ni abantu batekereza. Bafungwa kubera ibyaha bakoze kandi rimwe na rimwe babikora banyujije mu mayeri atandukanye. Iyo yafunzwe bwa bwenge bwe ntabwo buba bwagiye, bahora bashaka uburyo bakora n’andi ariko hakabamo n’abagororoka bakemera ibihano bakanisubiraho.”
“Habamo rero n’abadatungana, aha rero natwe dufata ingamba tukavuga ngo niba barakoresheje amayeri, natwe tuyafatire izindi ngamba ku buryo tuyamenya, ubutaha ntatoroke. Ibyo nabyo rero turabyiga muri uyu mwiherero.”
Biteganyijwe ko hazanaganirwamo ibindi birimo imyitwarire y’abacungagereza, cyane cyane gukora kinyamwuga, bubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga abagororwa.
U Rwanda rufite abacungagereza 1669 n’abagororwa barenga ibihumbi 64.
























TANGA IGITEKEREZO