00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RCS yasezereye mu cyubahiro abacungagereza 90 barimo uwari Komiseri mukuru wungurije

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 June 2019 saa 08:02
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rwasezereye mu cyubahiro abacungagereza 90 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo uwari Komiseri Mukuru wungirije, DCG Charles Musitu.

Umuhango wo gusezerera aba bacungagereza 70 b’abagabo na 20 b’abagore, barimo 21 bari ku rwego rw’aba-Ofisiye na 61 ba Sous-Ofisiye, wabereye ku cyicaro cya RCS mu Karere ka Kicukiro ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2019.

Komiseri mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba, yabashimiye ubwitange n’umurava bagize mu kugorora abagororwa, avuga ko ibyo Leta igenera umukozi ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru birimo amafaranga y’izabukuru n’ay’ubwiteganyirize bw’abakozi bazabihabwa uko bikwiye kandi vuba.

DCG Musitu wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye RCS ko yabasezereye neza kandi mu cyubahiro anasaba bagenzi be gukomeza gukunda no gukorera igihugu.

SSP Muhizi Protais wari umuyobozi wa Gereza ya Musanze wasezerewe amaze imyaka hafi itanu muri RCS, yavuze ko akazi bakora kaba katoroshye, gasaba gukoresha imbaraga kugira ngo batange serivisi nziza zo kugorora.

Ati “Ndanezerewe kuko nshoje ikivi ariko ndifuriza n’abasigaye kugera ikirenge mu cyacu kandi bakomeze bitware neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yashimiye abacungagereza basezerewe, by’umwihariko ab’abagore ku bwitange bagize, bakigomwa inshingano zikomeye basabwa kuzuza mu rugo.

Yavuze ko bagize ubwitange mu kazi kabo kandi bakaba bakarangije ntawe usezerewe nabi.

Ati “Hari igihe tujya mu nama y’Abaminisitiri tukabona abo tugomba gusezerera nta mpaka kubera amakosa bakoze mu kazi, urwo rutindo rwo gusezererwa nta mpaka mwebwe ntabwo mwigeze murunyuraho.”

Minisitiri Uwizeyimana yabashimiye kuba barabashije kugorora no gucunga abagororwa barimo n’abafungiwe ibyaha bikomeye ariko bakaba nta n’umwe bigeze bahohotera cyangwa ngo bamuhutaze.

Yavuze ko iyo aganira n’abantu bo muri RCS kuko bacunga abagoye, akunda kubabwira ko uri mu mwanya w’ubuyobozi aba acunga abantu batatu barimo umuzima, urwaye n’umusazi kandi aho wajya hose ibyo byiciro wabihasanga.

Minisitiri Uwizeyima yavuze ko abacungagereza basezerewe mu cyubahiro bashoboye gucunga neza abari muri ibyo byiciro kandi bityo bakwiye kubishimirwa, abasaba gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda.

RCS iheruka gutangaza ko ifite abacungagerereza bagera ku 2000 mbere y’uko aba basezererwa ariko mu cyumweru gishize yinjije abandi bashya bagera kuri 225 .

Aba bacungagereza 90 basezerewe mu cyubahiro, baheruka kwemererwa ikiruhuko cy’izabukuru n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 07/6/2019.

Komiseri mukuru wa RCS, CGP George Rwigamba(ibumoso) ashyikiriza icyemezo cy'ishimwe umwe mu basezerewe hamwe na Minisitiri Uwizeyimana na Komiseri Mukuru wungirije wa RCS
DCG Musitu wavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye RCS ko yabasezereye neza kandi mu cyubahiro anasaba bagenzi be gukomeza gukunda no gukorera igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages