Uru rwego rwabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku byo rwagezeho mu 2019 mu nzego nkuru z’imibereho yarwo zirimo; ubutabera, kugorora, umutekano n’umusaruro.

Ku bijyanye n'ibyo RCS yinjije mu isanduku ya leta, Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG George Rwigamba yavuze ko kuri Konti ya RCS iri muri BNR hagiyeho Miliyoni zirenga 373 Frw.

Ati "Hari imirimo dukora hanze ihemberwa tukaba kuri konti ya RCS iri muri BNR muri iki gihe cy'umwaka tumaze kwinjizamo arenga miliyoni 373 kandi hari andi akiri hanze azongera ayo nagyo ubwo ni uburyo bwo kunganira leta mu musaruro."

CG George Rwigamba kandi yavuze ko muri rusange umutekano muri gereza 13 zo mu Rwanda no mu ngando z’imirimo nsimburagifungo TIG wifashe neza.

Yavuze ko uyu mwaka nta bantu bagerageje gutoroka uretse batatu bo kuri gereza ya Nyarugenge nabo bagerageje kubikorera hanze basuwe.

Ibyo bikomoka ku ngamba RCS yashyizeho zirimo kongera, gushyira senyenge ku nkuta za gerereza zituma umuntu atasimbuka uko abonye gukoresha Camera zicunga umutekano.

Ati "Bagerageje kubahagarika bamera nk'abantu batumva kugeza ku bw'amahirwe make yacu n'ayabo bararaswa banahasiga ubuzima."

Yavuze ko abandi bagerageje gutoroka bari mu ngando za TIG bagera kuri barindwi ariko nabo ngo batatu baragaruwe.

Muri uyu mwaka kandi mu rwego rw’ubutabera mu bihe bitandukanye hafunguwe abagororwa 3621 barimo abagore 418 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika ku cyaha cyo kwihekura n’abana 16 bahawe imbabazi nyuma yo gutsinda neza ibizamini by’amashuri bakoze.

Imfungwa n’abagororwa bagera ku 5337 bigishijwe imyuga itandukanye muri bo 876 babonye imyamyabushobozi.

Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG George Rwigamba yatangaje ko mu rwego rwo kunganira leta mu musaruro binjije miliyoni zirenga 373 frw
Komiseri mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa CG George Rwigamba yatangaje ko mu rwego rwo kunganira leta mu musaruro binjije miliyoni zirenga 373 frw