00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RD Congo: M23 yandikiye ibaruwa ifunguye Ban Ki-Moon

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 August 2013 saa 07:47
Yasuwe :

Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 uhanganye na Leta ya Congo Kinshasa mu Burasirazuba bw’iki gihugu, wandikiye ibaruwa ifunguye Umunyamabanga Mukuru wa Loni. M23 irarega Leta ya Congo gutera ibisasu byica abasivili, inasaba gushyiraho Komisiyo yihariye izagenzura iki kibazo.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Bertrand Bisimwa, Perezida w’uyu mutwe, yatangaje ko bandikiye Ban Ki-Moon, Umunyamabanga mukuru wa Loni, bagira bati "Guverinoma ya Congo yafashe umwanzuro wo kurasa ibisasu (…)

Umutwe w’Inyeshyamba wa M23 uhanganye na Leta ya Congo Kinshasa mu Burasirazuba bw’iki gihugu, wandikiye ibaruwa ifunguye Umunyamabanga Mukuru wa Loni. M23 irarega Leta ya Congo gutera ibisasu byica abasivili, inasaba gushyiraho Komisiyo yihariye izagenzura iki kibazo.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Bertrand Bisimwa, Perezida w’uyu mutwe, yatangaje ko bandikiye Ban Ki-Moon, Umunyamabanga mukuru wa Loni, bagira bati "Guverinoma ya Congo yafashe umwanzuro wo kurasa ibisasu bya rutura mu mujyi wa Goma, byahitanye abantu ndetse binatera ubwoba abahatuye.”

Muri uru rwandiko yanoherereje ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa (AFP), M23 yakomeje ivuga ko ibi bisasu biterwa mu gace gatuyemo abasivili, ku buryo ibiheruka byahitanye abantu bane ku wa kane na babiri ku wa gatandatu.

Uretse ubu bwicanyi kandi, M23 yanareze iyi Leta gufata indege zayo ikazisiga ibara risa n’irya MONUSCO, ikazikoresha mu bikorwa byo kubarwanya.

Bahereye kuri ibi byose bavuze haruguru basabye Moon gushyiraho itsinda ryigenga rigenzura ibyo bikorwa bya Leta ya Congo.

Basabye ko Congo yakwamburwa inshingano zose yahawe kuko igamije kugusha mu makosa umuryango mpuzamahanga uko izikoresha binyuranye n’icyo zagenwe.

Imirwano ihanganishije Leta ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23, yongeye kubura ku wa Gatatu ku gicamunsi. Impande zombi zihanganiye mu majyaruguru y’intara ya Kivu, ifite Goma nk’umurwa mukuru guhera mu 2012.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages