00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB mu gihombo kubera ubwato bunini bumaze imyaka 3 buhagaze mu Kiyaga cya Kivu budakora

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 1 August 2014 saa 01:22
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiri guhomba amafaranga menshi aturuka ku bukerarugendo kubera ubwato bunini rukumbi mu gihugu bumaze imyaka itatu budakora,buhagaze mu Kiyaga cya Kivu hejuru y’akayabo k’amafaranga yo kubukora yagiye atangwa.
Ubu bwato bwiswe ”Umunezero” bwashyizwe ku mugaragaro mu birori bikomeye mu mwaka wa 2009 n’Ishami ry’Ubukerarugendo rya RDB. Icyo gihe bwatangaga icyizere cyo kuzamura ubukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu .
Icyegeranyo cy’Umugenzuzi Mukuru w’imari (…)

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kiri guhomba amafaranga menshi aturuka ku bukerarugendo kubera ubwato bunini rukumbi mu gihugu bumaze imyaka itatu budakora,buhagaze mu Kiyaga cya Kivu hejuru y’akayabo k’amafaranga yo kubukora yagiye atangwa.

Ubu bwato bwiswe ”Umunezero” bwashyizwe ku mugaragaro mu birori bikomeye mu mwaka wa 2009 n’Ishami ry’Ubukerarugendo rya RDB. Icyo gihe bwatangaga icyizere cyo kuzamura ubukerarugendo mu Kiyaga cya Kivu .

Icyegeranyo cy’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu mwaka ushize kigaragaza ko ubu bwato bwubatswe ku kayabo ka miliyoni 308 z’amafaranga y’ u Rwanda; nyuma y’imyaka ibiri gusa, mu 2011, bwagize ibibazo bananirwa kuva aho buri.

Icyo cyegeranyo kiragira kiti "Muri iyi myaka itatu ishize yose ubu bwato ntibukora, uretse kuba RDB yarahombye bikabije amafaranga bwari kwinjiza bwanasubije inyuma iterambere ry’ubukerarugendo muri rusange.”

Icyo cyegeranyo gikomeza kigira kiti ”Ubwato bwaguzwe amafaranga 308,134,375 Rwf muri 2008 ntibugikora guhera muri Gicurasi 2011 kandi busaba amafaranga menshi yo kubukanika no kugura moteri nshya ngo bwongere bukore akazi kabwo.”

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro atangaza ko kuba ikigo cy’iterambere cyari gifite ubwato bugezweho bwari uburyo bwo korohereza abakerarugendo inzira z’itumanaho hagati y’uturere twa Rubavu na Rusizi n’utundi duce dukora ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.

Ati "Ubu bwato ni bwo bwonyine mu gihugu bwari gukemura ibibazo by’ingendo ku bakerarugendo mu Ntara y’Iburengerazuba.”

“Ariko muri Gicurasi icyuma cyikaraga gisunika amazi cyarangiritse igihe bwari mu mu rugendo maze kirohama (icyuma) mu Kiyaga cya Kivu, maze guhera ubwo burahagarara.”

Obadiah akomeza agira ati “Kugura igikoresho gisimbura icyangiritse byakozwe mu buryo budahwitse bigenda bikererwa kugeza mu Kuboza kwa 2012 ubwo icyo cyuma cyongeraga kujya ku bwato.”

Arakomeza ati ”Nyuma yo gukora icyo cyuma byaje kugaragara ko n’ubundi ubwo bwato butari gukora kubera ko n’ibindi bice byabwo byari byarangiritse mu gihe butakoraga byasabaga ko nabyo bisimbuzwa ibindi bishya”.

Biraro akomeza asobanura ko ibice bishya byagombaga gusimbura ibyangiritse kuri ubwo bwato byabonetse muri Mata 2013 ku mafaranga 2,418, 661 arenga ku yo kongera kubishyira mu bwato.”

Mu gihe cy’amezi abiri, abakanishi bagerageje gukora ubwo bwato ariko amakuru avuga ko kuba ubu bwato bwaramaze igihe kirekire budakora byangije moteri ku buryo bukomeye.

Igeragezwa ryakozwe kuwa 16 Nyakanga 2013 ryagaragaje ko moteri yatwaraga lisansi nyinshi bidasanzwe kandi ntigire ingufu bituma nanone ubwato bukomeza guhagarikwa.

Biraro avuga ko yumvise ko itsinda rishinzwe gukora ubwo bwato ryasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko, RPPA, gushaka uwagura indi moteri ariko bizatwara RDB andi mafaranga atari make kugira ngo ubwato bwongere bukore.

Amafaranga asaga miliyoni 40 yatikiriye mu kugura ibikoresho by’ibanze kuva muri Mata kugeza ubu.

Ubu bwato bwari bumaze kumenyerwa cyane na ba mukerarugendo batemberaga hagati ya Rubavu na Rusizi baciye mu birwa bya Nkombo n’Amahoro; ubu ingese zibugeze ahaga aho buri mu Karere ka Karongi.

Amakuru amwe avuga ko iyo bufatwa neza bwari kumara imyaka irenga icumi butarakanikwa na rimwe bivuze ko guhagarara kwabwo gushobora kuba kwaratewe no gufatwa nabi.

Ushinzwe itangazamakuru muri RDB, Linda Mutesi yemera ko ubu bwato bwacunzwe nabi ubu iki kigo kikaba kiri kuvugana n’umujyanama uziga ku buryo ubu bwato bwaharirwa abikorera ku giti cyabo.

Source: The Eastafrican
herve@igihe,com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages