00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB mu gushaka umuti ku rubyiruko rwabuze inguzanyo ku mishinga

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 19 March 2014 saa 10:21
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere - RDB (Rwanda Development Board) kiratangaza ko ubumenyi butandukanye giha urubyiruko n’abandi bantu batandukanye butaba amasigaracyicaro kuko abasaga 30% bahuguwe bamaze kwihangira imirimo kandi batanga imirimo ku rundi rubyiruko rutaka ko rudahabwa ingwate.
RDB ifatanyije n’inzego zitandukanye batangije gahunda y’icyumweru cyo gukangurira urubyiruko rwaba urwagize amahirwe yo kwiga n’urutarayagize kwihangira imirimo.
Iki gikorwa cyabereye muri (…)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere - RDB (Rwanda Development Board) kiratangaza ko ubumenyi butandukanye giha urubyiruko n’abandi bantu batandukanye butaba amasigaracyicaro kuko abasaga 30% bahuguwe bamaze kwihangira imirimo kandi batanga imirimo ku rundi rubyiruko rutaka ko rudahabwa ingwate.

RDB ifatanyije n’inzego zitandukanye batangije gahunda y’icyumweru cyo gukangurira urubyiruko rwaba urwagize amahirwe yo kwiga n’urutarayagize kwihangira imirimo.

Iki gikorwa cyabereye muri kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AUCA) ku itariki ya 18 Werurwe 2014, abanyeshuri bakangurirwa kwihangira imirimo no kurangwa n’ibitekerezo bizima bituma biteza imbere mu gikorwa cyiswe “Caravan tour”.

Munanura Apollo, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko muri RDB, yavuze ko hari icyo rusabwa ngo rubashe gutera imbere.

Yagize ati "Twebwe twumva ko iyo ufite igitekerezo cyiza, amafaranga yaba muri BDF urayabona ikibazo ni ugushaka gukora umushinga utawuteguye neza."

Munanura yakomeje avuga ko urubyiruko rusabwa kugaragaza ko rufite imishinga inoze ikoze neza, ubundi bagasaba inguzanyo bagatangira imishinga yabo.

Iyi gahunda kandi yo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo irunganirwa na gahunda yatangajwe na guverinoma y’u Rwanda ndetse byanagarutsweho muri gahunda z’imbaturabukungu icyiciro cyayo cya 2(EDPRS II) ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya isaga 2000.

RDB cyatangaje kandi ko mu myaka ine ishize urubyiruko rusaga ibihumbi 24 rwahuguhe mu kwihangira imirimo.

Gusa ariko usanga uru rubyiruko nk’umubare munini w’abatuye u Rwanda hari benshi badafite akazi, runavuga ko ikigo BDF gishinzwe gutanga inguzanyo kitabafasha ngo bahabwe inguzanyo.

BDF ikemangwa n’urubyiruko mu gutanga inguzanyo

Ku ruhande rw’ikigo BDF cyakangurire abiga muri AUCA ko bahanga imishinga myiza bakegera amabanki akabaha inguzanyo mu gihe BDF ibafasha mu kubishingira ku ngwate.

Mu mwiherero wa 11 w’abayobozi bakuru Banki y’iterambere y’u (BRD) yanashyizeho ikigo BDF yavuzweho ko izamura abafite ubushobozi aho kuzamura abatabufite bafite ibitekerezo byiza ngo bazamuke.

Ku ruhande rw’urubyiruko, Egide Nkuranga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko yavuze ko inshingano zabo zo gukangurira urubyiruko kugira ibitekerezo byiza no gukora imishinga bagasaba inguzanyo muri banki bishingiwe na BDF ku ngwate, bazikora.

Nkuranga yakomeje avuga ko usanga amafaranga menshi ahabwa abantu bake basanganywe ubushobozi kugira ngo biyorohereze.

Si mu mwiherero wa 11 gusa wavuzweho kugenda biguru ntege mu gutanga inguzanyo n’ingwate ku bafite ibitekerezo byiza n’imishinga, kuko no mu wawubanjirije Perezida Kagame yari yavuze ko n’amafaranga make ahari yagenewe ibi bikorwa adakoreshwa neza.

Iki gikorwa giteganyije kubera mu bice bitandukanye by’igihugu aho ahenshi mu mashuri makuru na kaminuza z’u Rwanda bizagerwamo.

Iki gikorwa kirimo kuba ku bufatanye bw’ibigo bitandukanye birimo Educat, sosiyete ya KLM n’abandi.

Umunyarwenga Bisangwa Nganji Benjamin wihangiye umurimo wo gusetsa yataramiye aba banyeshuri
Munanura, umuyobozi muri RDB akangurira urubyiruko kwihangira imirimo
Abanyeshuri bagiye kugisha inama ku mishinga bakora ikabateza imbere
Abanyeshuri ba AUCA bakanguriwe kwihangira imirimo birinda kwiga bategereje gusaba akazi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages