00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yafunze Restaurant y’Abayapani ikorera i Kigali inacibwa ibihumbi 300Frw

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 22 February 2023 saa 12:53
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko Restaurant y’Abayapani ‘Sakae Restaurant’ iherereye mu mujyi wa Kigali, yafunzwe by’agateganyo kubera ikibazo cy’umutekano, isuku n’isukura.

Iyi resitora iherereye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo, RDB yatangaje ko amabwiriza yo kuba ihagaritse gukora yatangiye tariki 21 Gashyantare 2023.

Uretse gufungwa by’agateganyo, ‘Sakae Restaurant’ yaciwe amande y’ibihumbi 300 Frw.

Iyi ni resitora yari izwiho kugaburira abayigana indyo zo mu Buyapani, Koreya ndetse n’u Bushinwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwongeye kwibutsa abafite serivizi z’ubukerarugendo no gutanga serivise zo kwakira abantu, gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’isuku n’umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .