Mu minsi ishize IGIHE yakoze inkuru yavugaga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwiyemeje gukemura ikibazo cy’umutungo bwite mu by’ubwenge cyari hagati ya UZURI K&Y na Gahizi Jules
Ni ikibazo cyari cyatangiriye ku rubuga rwa Twitter ubwo Gahizi yashyiragaho amafoto y’inkweto za sandari zitandukanye n’ibiciro bya zo, maze mu bo yamenyesheje ashyiramo Umuyobozi wa RDB, Akamanzi Clare, wanaje kuvuga ko ibikorwa bye ari byiza.
Nyuma y’igihe gito ariko, UZURI K&Y yaje kwandika ko ibyagaragajwe na Gahizi atari ibikorwa bye by’umwimerere, ahubwo byavanwe ku byo UZURI K&Y yari yarakoze mbere.
Bagize bati “Ushobora kwigana ibyo dukora ariko gukoresha amafoto amwe [nk’ayo twakoresheje] ni ugusuzugura [abakozi] bagera kuri 80 bakora ubutitsa bagamije gukora, gutunganya no gukwirakwiza [inkweto zikorwa na UZURI K&Y]”.
Bahise kandi banashyiraho ifoto isa neza neza nk’iyo Gahizi yari yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, bigaragara ko yafashwe muri Gicurasi umwaka ushize.
Nyuma yo kubona ibyavuzwe na UZURI K&Y, Akamanzi yahise yandika ko Urwego ayoboye rugiye guhuza aba bashoramari bombi kugira ngo baganire ku bibazo bafitanye, banabishakire umuti.
Kuri ubu rero iki kibazo cyakemutse nk’uko Gahizi yabyitangarije ku rubuga rwe rwa Twitter aho yavuze ko ashimira RDB ku bwo gukemura iki kibazo, ndetse anasobanura impamvu nyayo yamuteye gukora ibyo yakoze.
Ati “Mbere na mbere ndabanza gushimira RDB n’Umuyobozi wa yo Akamanzi Clare ku bwo kuba ku ruhembe rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya Made in Rwanda, no guha ubufasha sosiyete nto zitanga icyizere binyuze muri gahunda ishyiraho.”
“Ndashaka gutanga ibisobanuro ku mafoto natangaje ku rukuta rwanjye y’ibicuruzwa bikorwa n’uruganda rukora sandari (rutari UZURI). Ubusanzwe si ndi umukozi w’urwo ruganda, icyo nakoze ni ugufasha inshuti yanjye (nyir’urwo ruganda), wansabye ubufasha bwo gushyira ibyo akora ku rubuga rwanjye.”
Gahizi yakomeje avuga ko amwe mu mafoto nyir’urwo ruganda yamusabye gushyira ku rubuga rwe mu rwego rwo kwamamaza, yasanze ari aya UZURI K&Y yanahise itangaza ko ari ayayo, avuga ko yubaha UZURI K&Y ifite uburambe bw’imyaka itanu mu gukora inkweto.
Yahise abisabira imbabazi ndetse avuga ko yizera ko RDB yicaranye n’izo mpande zombi (UZURI K&Y ndetse n’abo bari bamusabye gutangaza sandari bavugaga ko bakora), iki kibazo kikaba cyarakemutse.
Ati “Ndabyumva neza ko umutungo bwite mu by’ubwenge w’undi muntu ukwiriye kubahwa, nzi kandi hari ingaruka zaterwa no gukoresha igihangano cy’undi. Ntabwo nari ngambiriye kurenga kuri ayo mabwiriza. Ndizera ko RDB yicaranye n’izi mpande zombi iki kibazo kikaba cyarakemutse.”
Umuyobozi wa RDB, Akamanzi Clare, yahise ashimira Gahizi ku bwo kwemera amakosa ye akanayasabira imbabazi akomeza no kwizeza ubufatanye izi mpande zombi.
Yagize ati “Wakoze kuba intwari ukemera ikosa. RDB iri gufatanya na UZURI K&Y kugira ngo iki kibazo gikemuke burundu. Twiteguye kuzakorana n’ibi bigo byombi kugira ngo tubafashe kugera ku nzozi zanyu.”
Thank you for being a gentleman @GahiziJules and owning up to a mistake, and together with @uzuriky tor cooperating with @RDBrwanda to resolve this issue. We look forward to working with both companies to enhance your dreams. https://t.co/lIuRQjea7a
— Clare Akamanzi (@cakamanzi) October 10, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!