Byasabwe n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, ku wa 5 Ukwakira, mu gusoza icyumweru cyahariwe abakiliya.
Muri iki gikorwa, RDB yashimiye abakozi bayo 10, bahize abandi mu kwakira neza ababagana no kubaha serivisi inoze.
Yibukije abayobozi, abikorera n’abandi batandukanye bitabiriye icyo gikorwa ko mu 2008, mukerarugendo umwe muri bane baganaga u Rwanda, yanengaga serivisi yahawe.
Gusa ngo hagiye hashyirwaho gahunda zo kunoza imitangire ya serivisi zirimo ‘Na yombi’, gahunda itoza abantu kwakira neza ababagana n’abakiriwe nabi kutabiceceka.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko icyumweru mpuzamahanga cyahariwe abakiliya, ari umwanya wo kugaragaza akamaro ko gutanga serivisi inoze.
Yakomeje avuga ko ‘abikorera bakwiye kubaza abakiliya, abakiliya nabo bakabona uburyo bwo kubaza ibibazo no kugaragaza ibyo bifuza gukorerwa.’
Ibyo ngo bizatuma abantu bahora batekereza ku mukiliya, nabyo bizamure ubukungu kuko aribo shingiro ry’inyungu mu bucuruzi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, yavuze hari intambwe imaze guterwa mu mitangire ya serivisi.
Ati “Ubona bazi neza ko gukora akazi kanoze ari ikintu gikomeye cyane. Byarahindutse, kera wirirwaga ubwira abantu ngo nimuhinduke [...] nutabikora agera aho akisuzuma.”
RDB ivuga ko kugira ngo abakozi batange serivisi nziza hari bimwe bagomba guhabwa birimo amasezerano y’akazi, uburyo bahembwa, ubwisanzure, ubumenyi n’ibindi.
Buri cyumweru cya Mbere cya Ukwakira hagati ya tariki 1- 5, Isi yizihiza icyumweru cyahariwe umukiliya, cyashyizweho n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryabo mu 1984.
Cyatangiye kubahirizwa mu 1892 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
RGB iheruka kugaragaza ko abanyarwanda bishimira serivisi bahabwa mu 2017 bari ku gipimo cya 74.25% mu gihe umwaka wawubanjirije bari 72.93%. Intego ni ukugera hejuru ya 90%.



















TANGA IGITEKEREZO