Itangazo rigenewe amabanki, ibigo by’imari n’abashinzwe kugurisha ingwate muri cyamunara, RDB yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020, rivuga ko cyamunara zisubitswe mu byumweru bibiri uhereye ku wa Kabiri tariki 17 Werurwe 2020.
Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima ajyanye n’ingamba zo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Icyorezo cya Coronavirus cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize kuri ubu cyibasiye Isi; mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi batanu bakirwaye, kuri ubu bari kwitabwaho n’inzego zibishinzwe.
RDB yafashe icyemezo cyo guhagarika cyamunara nyuma yo kubona ko aho zibera haba hateraniye abantu benshi kandi baturutse ahantu hatandukanye kandi amabwiriza yo kwirinda akaba atanga inama zo kwirinda ahahurira imbaga y’abantu cyangwa kwegerana byatuma ikwirakwira ryoroha.
Iryo tangazo ryashyizweho umukono n’Umwanditsi mukuru wa RDB, Kayibanda Richard, rivuga ko ‘‘cyamunara zose zari zaratangiye zitararangira zihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020.’’
Rikomeza riti “Ibikorwa byo gutanga ibyemezo by’igurisha bikomeza gusubikwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri.’’
Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye zirimo n’izigomba kumara nibura ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, irimo ko insengero zifungwa, amasengesho akabera mu rugo, ubukwe bugahagarikwa ndetse abanyeshuri bagasubizwa mu miryango.
Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi ndetse ishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Abanyarwanda barasabwa ‘kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo’.
Barasabwa kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye n’isabune cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.
Abanyarwanda kandi barasabwa kwitabaza inzego z’ubuzima zibegereye igihe bafite kimwe mu bimenyetso birimo ibicurane, umuriro, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo.
Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu ahahurira abantu benshi, hamaze gushyirwa ibikoresho bitandukanye birimo amazi meza n’isabune byifashishwa mu gukaraba intoki.



















TANGA IGITEKEREZO