00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDB yatangiye gukusanya ‘Ibiryabarezi’ ngo bibyazwe umusaruro

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 10 September 2025 saa 11:58
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda Green Park byatangiye ibikorwa byo gukusanya imashini z’imikino y’amahirwe zijyamo ibiceri zizwi nk’Ibiryabarezi kugira ngo zishwanyaguzwe zibyazwemo ibindi bikoresho.

Ni igikorwa kigamije gukusanya Ibiryabarezi byose bikiri mu bacuruzi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’aho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ibihagaritse burundu mu mwaka wa 2022.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier, yavuze ko ibikoresho bigize izo mashini bitunganywa bikoherezwa mu nganda bigakorwamo ibindi bikoresho aho kubirekera mu baturage ngo byangize ibidukikije.

Ati “Ibiryabarezi bikoresha amashanyarazi n’ikoranabuhanga, iyo tubikuye mu baturage rero turabishwanyaguza tugakuramo ibishobora kongera bigakoreshwa, n’ibifite ubumara bishobora kwangiza abaturage n’ibidukikije harimo nk’insinga, pulasitiki n’ibindi.”

Umukozi Ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by’Imikino y’Amahirwe muri RDB, Jacques Habyarimana, yavuze ko Ibiryabarezi byatangiye gukusanywa mu baturage, byakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho hamaze kubarurwa ibigera kuri 8.200 mu gihugu hose harimo ibigera ku 1.000 by’abantu bari barahawe impushya nyuma bakazikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Ni imashini (Ibiryabarezi) zakoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko zatangiye kuvanwa mu baturage mu gihugu hose. Ariko harimo iz’abantu bari barahawe impushya na Leta zo gukora ibikorwa by’imikino y’amahirwe nyuma izo mpushya bakazikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’abandi bihaye uburenganzira bwo kuzikoresha.”

Mu mezi abiri gusa Uruganda rwa Enviroserve Rwanda rutangiye ibi bikorwa, rumaze gukusanya Ibiryabarezi bigera ku 3.300 mu 7.200 bigomba gukusanywa mu gihugu hose, aho byatangiriye mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu bikaba bigeze mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ibikoresho bikoze izo mashini biratunganywa bigakoreshwa mu nganda
Ibiryabarezi byatangiye gukusanywa
Jacques Habyarimana, yavuze ko ibiryabarezi bimaze gukusanywa bigera ku 3.300
Insinga barazitunganya zigakoreshwa mu bindi bikoresho aho kwangiza ibidukikije
Umuyobozi Mukuru wa Enviroserve Rwanda, Mbera Olivier yavuze ko izo mashini zitunganywa zigakorwamo ibindi bikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages