Ibi bikozwe nyuma y’aho abashora imari yabo mu Rwanda bari bamaze iminsi bavuga ko uburyo bo kwiyandikisha no guhabwa ibyangombwa bibemerera byabatwaraga igihe kinini.
Uburyo bushya bukoresha internet bwiswe “ePortal”buzajya bufasha ukeneye icyangombwa gitangwa na RDB kimwemerera gushora imari ye mu Rwanda kugisaba atarinze kuza ku biro by’iki kigo mu mujyi wa Kigali.
Fred Karemera ukuriye ikigo cya “One stop Center” gikorera muri RDB yemeza ko ubu buryo bushya buzorohereza abashaka gushora imari mu Rwanda kubona ibyangombwa mu gihe gito.
Yagize ati “Icya mbere ni uko bitazongera gusaba ko umushoramari atanga dosiye ye ari uko aje Kigali gusa. Azaba ashobora kubikorera aho ari. Icya kabiri bizafasha kugabanya igihe byatwaraga kugira ngo umuntu abone icyo cyangombwa.”
Yakomeje agira ati”Turateganya ko bizatwara iminsi iri hagati y’icumi na cumi n’itanu. Ikindi kandi ubu buryo buzatuma umushoramari waka iki cyangombwa abasha gukurikirana uko igikorwa kigenda kuko buri uko dosiye ivuye hamwe ijya ahandi azajya ahita abibona mu butumwa bugufi azajya ahita yohererezwa.
Umuyobozi ushinzwe imari muri RDB, Mark Nkurunziza yasabye abashoramari kwihutira gukoresha ubu buryo kuko buzagabanya igihe batakazaga n’amafaranga batakazaga.
Ubusanzwe usaba icyangobwa cyo gushora imari mu Rwanda byamusabaga iminsi ishobora kurenga 21 kandi bigakorerwa I Kigali muri RDB gusa.
RDB ivuga ko uburyo bushya butazasimbura burundu ubwari busanzwe bukoreshwa ahubwo amadosiye azakomeza kwakirwa.



















TANGA IGITEKEREZO