Mu itangazo yashyize ahagaragara Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Oly Ilunga Kalenga, yatangaje ko uretse abo bimaze kwemezwa ko bahitanywe na Ebola kuva yakongera kugaragara muri iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi, hari n’abandi 16 byemejwe ko bayirwaye mu gihe abandi 27 ibizami byabo bikiri gupimwa.
Umubare munini w’abamaze guhitanwa na Ebola wagaragaye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Mbalako, honyine hamaze gupfa abantu 28.
Nk’uko bigaragara muri iri tangazo ryashyizwe hanze ku itariki ya 6 Kanama, abaganga 12 bamaze kugera mu gace ka Béni, aho bazajya mu duce dutandukanye batanga urukingo rwa Ebola. Ikindi nuko bazanakurikiranira hafi abagera kuri 966 bahuye n’abakekwaho kuba baranduye iki cyorezo.
Virusi ya Ebola, yagaragaye bwa mbere mu 1976, iboneka kandi ku butaka bwa RDC. Ishobora kwigaragaza nk’uburwayi kuva ku minsi ibiri kugeza ku wa 21 umuntu ayanduye. Uyifite arangwa no kugira umuriro mwinshi, kandi akava amaraso ahari ubuhumekero hose.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda mu cyumweru gishize yatangiye gupima abantu bose binjira mu gihugu bakoresheje imipaka yose ya RDC na Uganda. umuntu wese ufite umuriro wa dogere 37.5 kuzamura, ashyirwa mu kato akajyanwa ku kigo nderabuzima kiri hafi aho akorerwa isuzuma ryisumbuyeho.



















TANGA IGITEKEREZO