00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC:Indi mpanuka y’ubwato yahitanye abantu 30

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 26 December 2014 saa 06:53
Yasuwe :

Ubwato bwari bwuzuye abantu n’ibicuruzwa bwakoreye impanuka ikomeye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), 30 bahasiga ubuzima abandi basaga 100 bararusimbuka.
Abategetsi bo muri RDC, babwiye BBC ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Kisangani.
Iyi mpanuka ikomeye yakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko mu mujyi wa Isangi ubu bwato bwerekezagamo, abigaragambyaga bagaragazaga ishavu ryinshi batewe (…)

Ubwato bwari bwuzuye abantu n’ibicuruzwa bwakoreye impanuka ikomeye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), 30 bahasiga ubuzima abandi basaga 100 bararusimbuka.

Abategetsi bo muri RDC, babwiye BBC ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu mu birometero 30 uvuye mu mujyi wa Kisangani.

Iyi mpanuka ikomeye yakurikiwe n’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko mu mujyi wa Isangi ubu bwato bwerekezagamo, abigaragambyaga bagaragazaga ishavu ryinshi batewe n’iyi mpanuka.

Amakuru ava muri Isangi avuga ko kandi uru rubyiruko rwari rwariye karungu rwashumitse inyubako zitandukanye leta ikoreramo, mu kugaragaza agahinda.

Iyi mpanuka ije ikurikira izindi ebyiri zirimo iyabereye I Moba mu ntara ya Katanga hafi y’ikiyaga cya Tanganyika ihitana 26, abandi basaga 200 barusimbuka hamana muri uku kwezi ndetse n’indi yabereye muri Uvira mu Gushyingo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages