00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC irakekwaho kuyobya uburari mu bakuru b’ibihugu bya Afurika ku gutera FDLR

Yanditswe na

Deus Ntakiruimana

Kuya 31 January 2015 saa 01:06
Yasuwe :

Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, n’umusesenguzi mu bya politiki y’aka Karere, asanga itangazo ryasohowe na leta ya Congo Kinshasa ivuga ko igihe gutera umutwe wa FDLR, rishobora kuba rihabanye n’ukuri, ahubwo harimo izindi nyungu.
Mu kiganiro Dr Kayumba yagiranye na KFM yavuze ko hari byinshi byagombye gucukumburwa muri iri tangazo rya leta ya Congo.
Ati “ Urebye amateka ya Congo n’ubushobozi bw’ingabo za yo, no kuba babivuga (…)

Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, n’umusesenguzi mu bya politiki y’aka Karere, asanga itangazo ryasohowe na leta ya Congo Kinshasa ivuga ko igihe gutera umutwe wa FDLR, rishobora kuba rihabanye n’ukuri, ahubwo harimo izindi nyungu.

Mu kiganiro Dr Kayumba yagiranye na KFM yavuze ko hari byinshi byagombye gucukumburwa muri iri tangazo rya leta ya Congo.

Ati “ Urebye amateka ya Congo n’ubushobozi bw’ingabo za yo, no kuba babivuga ubungubu, ntabwo nibaza yuko ari ikintu umuntu yavuga ko kiri serieux (cyo gihamye), kubera ko nta gihugu ku Isi nta ngabo ku Isi, zishobora kwemera ko hari umutwe witwaje intwaro umara mu gihugu cyabo imyaka irenga 20 ntiwutsinde igatangira kuvuga ari uko ayandi mahanga yavuze.”

Dr Kayumba Christopher, umwarimu muri Kaminuza akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga

Yakomeje avuga ko kugaba ibitero kuri uyu mutwe byakabaye byarakozwe kera. Ikindi ni uko n’Umutwe wihariye washyizweho ugamije kurwanya FDLR ufite ububasha bwo kuba yarwanya FDLR itabiherewe uburenganzira n’ingabo za Congo.

Ati “ Ingabo za Congo ziriho ziravuga ubundi uko byakabaye bimeze, impamvu rero babivuga nuko aribyo byiza, ubundi niko ibihugu bikora ariko ukurikije iyi myaka hafi 20 kuva mu 1996,Congo itarabona amahoro kugeza ubu , sinibaza ko ingabo za Congo zifite ubushobozi bwo kubikora.”

Congo yashatse gushimisha amahanga

Dr. Kayumba akomeza avuga ko kuba Congo yarashyize ahagaragara iri tangazo kandi hagiye guterana inama y’Abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma bigamije kuyobya uburari.

Ati “Iryo ryatangazo, iyo mivugire irashaka gushimisha abayobozi ba Afurika bahuriye muri Addis Abeba kandi baravuga ku mutekano. Rishobora kuba rigamije gutuma abayobozi bari hariya bishima ntibagifateho umwanzuro, ariko atari itangazo rigamije kuvuga ko koko ingabo za Congo zateye FDLR, kubera ko ari ko byagenze kandi zishaka kuyitsinda, kuko ubundi zakabaye zarayitsinze kera.”

Didier Etumba Longila Umugaba w'ingabo za Congo Kinshasa FARDC yaba yaratangaje itangira ry'ibitero rya nyirarureshwa?

Uretse ibi kandi ngo Congo ishobora kuba ikeneye ubufasha bw’ingabo z’Umutwe wihariye washyizweho ugamije kurwanya FDLR ugizwe n’ibihugu bya Tanzaniya, Afurika y’epfo na Malawi.

Yagize ati “Bishobora kuba ari ibyo gutinza ngo Loni cyangwa umutwe udasanzwe washyizweho uvuge ngo ‘oya wigenda’ wenyine bahure babiganireho.”

Ubusanzwe ngo ingabo z’igihugu runaka ngo ntizemera ko umutwe witwaje intwaro ujya kubutaka bwacyo ngo uhamare isaha cyangwa umunsi mu gihe bagicunze neza (bagikontorora).

Dr. Kayumba ati “Kumva bavuga ngo ni bwo bagiye gutera FDLR ni ibintu bishobora kuba birimo politiki kuko ubundi ntabwo bakabaye babivuga bakabaye barabikoze.”
Muri iki kiganiro, Kayumba yasoje avuga ko hategerejwe ibi bitero bikazagaragara ukuri.

Ati “ Icyihishe inyuma rero, njye sinshaka kuvuguruza ibyo bavuze, niba koko ibyo bavuze bifite agaciro turaza kubibona uyu munsi, tuzabibona ejo, tuzabibona ejo FDLR itsinzwe.”

FDLR yo iridegembya nta cyo igihe ntarengwa yahawe, kiyibwiye

Kuwa Kane tariki ya 29 Mutarama 2015, Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje kigiye gutangira kugaba ibitero ku barwanyi b’umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda, nyuma y’ibyumweru bine uyu mutwe usuzuguye itariki ntarengwa yo ku wa 2 Mutarama yari yahawe ngo ishyire intwaro hasi.

Kuva icyo gihe kugeza ubu nta gitangazamakuru cyakwandika cyangwa ngo gikoreshe ubundi buryo cyerekana ko hari igitero na kimwe cyagabwe kuri FDLR.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages