Maj Yefuta yari umuyobozi wa Batayo muri FDLR imaze imyaka isaga 25 mu mashyamba ya Congo.
Hashize iminsi havugwa ko inyeshyamba za FDLR zifasha FARDC kurwana na M23 guhera mu kwezi gushize.
Iyi mirwano Nsabimana yaguyemo yabereye i Bugusa muri Jomba, Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nkuko amakuru yizewe IGIHE ifite abyemeza.
Ku ruhande rwa M23, bavuga ko mu mirwano bivuganye abarenga 50 bamwe imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.
Umuvugizi w’umutwe wa M23 Major Willy Ngoma yavuze ko FARDC na FDLR batakaje abarwanyi benshi.
Kuri uyu wa Mbere Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo FARDC nacyo cyemeje ko abasirikare bacyo babiri bapfiriye mu mu mirwano na M23.
Major Nsanzimana Innocent yinjiye mu gisirikare anyuze mu ishuri rya gisirikare ryahoze ryitwa ESO Butare (Ecole des Sous- Officiers) mu 1990.
Mu mpera za Nyakanga 1994 ingabo za FAR zimaze gutsindwa yahungiye muri Congo ari naho yinjiriye muri FDLR.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!