Ushinzwe ubukangurambaga muri Monusco, Alain Likota yatangaje ko bagiye gufasha Leta ya Congo Kinshasa mu nzira yo kubumbatira umutekano mu gace ka Kalehe gaherereye mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Monusco yatangaje ko yiyemeje kurandura imitwe yitwaje intwaro ikoresheje umutwe w’ingabo zigamije gutabara aho rukomeye (Brigade d’intervention) ushobora gukora uri kumwe n’ingabo za Leta ya Congo(FARDC) cyangwa batari kumwe.
Likota yavuze intego ya Monusco ari ukurwanya ibikorwa byose bibangamiye umutekano w’abaturage.
Yagize ati “ Turwanya kandi ibyabangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, dushyigikiye amavugurura azana umutekano, ikintu cy’ingenzi mu kugarura amahoro ari na yo y’ingenzi.Ibi bikaba bivuze ko tuva mu rwego rwo kubungabunga umutekano tujya mu rwego rwo kuwubumbatira.”


















TANGA IGITEKEREZO