Itangazo iyo Pariki yashyize hanze rikubiyemo imyirondoro y’abo bakozi bishwe yemejwe n’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (ICCN); ryerekana ko abapfuye ari abarinzi 12 n’umushoferi umwe.
Rivuga ko abandi barinzi batatu bakomeretse cyane barimo umwe urembye bikomeye. Abasivile bane badafite aho bahuriye na Pariki nabo barishwe abandi babiri barakomereka.
Iyo Pariki ivuga ko icyo gitero cyagabwe na FDLR. Iti “Iperereza ryerekanye ko abakozi bari mu nzira bataha, bagera ku modoka y’abasivile bigaragara ko yatewe, aba ariho bagwa mu gico. Twakwemeza ko abagabye iki gitero ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR-FOCA.”
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko icyo aricyo gitero gihitanye abantu benshi muri iyo pariki.
FDLR iri kugaba ibitero bitandukanye mu bice by’amashyamba ya Congo nyuma yo kwamburwa ibirindiro byayo bya Kazaroho muri Rutshuru n’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, ikorera mu Burasirazuba.
Ni nyuma y’iyicwa n’ifatwa mpiri ry’uruhererekane ku bayobozi uwo mutwe wari ushingiyeho kuva mu mwaka ushize na mbere yaho. Uheruka ni Lt.Col Museme Festus wari Umuyobozi wungirije w’iperereza wafashwe mpiri ku wa 19 Mata 2020.


















TANGA IGITEKEREZO