00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Pariki ya Virunga yemeje ko igitero cyahitanye abakozi bayo 13 cyagabwe na FDLR

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 April 2020 saa 03:28
Yasuwe :

Pariki y’Igihugu ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko umutwe wa FDLR ariwo uri inyuma y’igitero cyahitanye abakozi bayo 13 abandi bagakomereka.

Itangazo iyo Pariki yashyize hanze rikubiyemo imyirondoro y’abo bakozi bishwe yemejwe n’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, (ICCN); ryerekana ko abapfuye ari abarinzi 12 n’umushoferi umwe.

Rivuga ko abandi barinzi batatu bakomeretse cyane barimo umwe urembye bikomeye. Abasivile bane badafite aho bahuriye na Pariki nabo barishwe abandi babiri barakomereka.

Iyo Pariki ivuga ko icyo gitero cyagabwe na FDLR. Iti “Iperereza ryerekanye ko abakozi bari mu nzira bataha, bagera ku modoka y’abasivile bigaragara ko yatewe, aba ariho bagwa mu gico. Twakwemeza ko abagabye iki gitero ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR-FOCA.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko icyo aricyo gitero gihitanye abantu benshi muri iyo pariki.

FDLR iri kugaba ibitero bitandukanye mu bice by’amashyamba ya Congo nyuma yo kwamburwa ibirindiro byayo bya Kazaroho muri Rutshuru n’Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro, ikorera mu Burasirazuba.

Ni nyuma y’iyicwa n’ifatwa mpiri ry’uruhererekane ku bayobozi uwo mutwe wari ushingiyeho kuva mu mwaka ushize na mbere yaho. Uheruka ni Lt.Col Museme Festus wari Umuyobozi wungirije w’iperereza wafashwe mpiri ku wa 19 Mata 2020.

Hemejwe ko FDLR ariyo yagabye igitero cyahitanye abakozi 13 ba Pariki ya Virunga muri Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages