Umwe mu basirikare ba Tanzania yakubiswe bikomeye kubera kutishyura neza umukobwa bararanye i Sake mu Burasirazuba bwa Congo.
Amakuru atugeraho aravuga ko umwe mu basirikare ba Tanzaniya bagize itsinda ry’ingabo zidasanzwe zo kwambura intwaro imitwe irwanira mu Burasirazuba bwa Congo, yahuye n’uruva gusenya ku wa mbere w’icyi cyumweru, agakubitwa bikomeye.
Amakuru akomeza avuga ko uwo musirikare yagombaga kwishyura amadorali 50 uwo mukobwa bari bararanye, uwo musirikare we agashaka kumwishyura amadorali 20 gusa, akaba ari ntandaro y’imvururu zatumye uwo musirikare akubitwa.
Ubusanzwe umusirikare uri mu butumwa nk’ubu bw’abasilikare ba Tanzaniya ahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari buri kwezi (hafi miliyoni imwe na magana abiri y’amanyarwanda).
Aba basirikare babwiye M23 ngo ntabwo bateze kubagabaho ibitero cyeretse M23 nibashotora.
Kuva basesekara mu gihugu cya Congo, abasilikare ba Tanzaniya baranzwe no kunywa inzoga, kubyina no kwihgira mu bagore.
Itsinda ry’ingabo zidasanzwe rigizwe ahanini n’abasirikare ba Tanzania na South Africa. Abasirikare ba South Africa bahoze muri MONUSCO nibo bahindiye Uniform bajya muri iryo tsinda ry’ingabo zidasanzwe zigomba guhashya imitwe yigometse ku butegetsi irwanira muri Congo.



















TANGA IGITEKEREZO