00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yajyanye u Rwanda muri ICC yitwaje M23

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 May 2023 saa 12:43
Yasuwe :

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yajyanye M23 mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), isaba iperereza ku byaha byakozwe n’uwo mutwe ngo ufatanyije n’u Rwanda, hagati y’imyaka ya 2022-2023.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Guverinoma ya RDC yatangaje ko yasabye ICC gukora iperereza no guhana ibyaha bishinjwa M23 n’ibindi byakozwe harenzwe ku mategeko mpuzamahanga, ku butaka bw’icyo gihugu.

Hari mu ruzinduko Minisitiri w’Ubutabera, Rose Mutombo, yagiriye i La Haye mu Buholandi, ku cyicaro cy’urwo rukiko.

Televiziyo y’Igihugu, RTNC, yatangaje ko Minisitiri Mutombo yakiriwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Mame Mandiaye Niang, ari na we yashyikirije ayo madosiye.

Yakomeje iti “Mu gutanga iki kirego, RDC ishaka ko ICC itangira iperereza kugira ngo ibashe gukurikirana no guhana abagize RDF/M23”. Ivuga ko bagize uruhare mu kwica abasivili mu burasirazuba bw’igihugu no gusahura imitungo kamere y’igihugu.

Ni ibikorwa u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye nabyo, ko ari ibibazo biri imbere muri RDC, ahubwo yananiwe kubikemura mu buryo bw’igihe kirekire.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko ntacyo bavuga kuri ibi birego, “kuko si ubwa mbere bikorwa.”

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Benin muri Mata, yabajijwe n’umunyamakuru icyo yasubiza Perezida Tshisekedi umushinja gufasha umutwe wa M23.

Yavuze ko M23 atari yo kibazo, ahubwo ari umusaruro w’ibibazo byinshi bitabashije gushakirwa ibisubizo mu gihe cy’imyaka myinshi.

Yavuze ko ikibazo cya M23 cyari gihari na mbere y’uko Tshisekedi aba perezida, kuko cyazamuye intera mu 2012.

Yavuze ko uyu mutwe, ikibazo cyawo gishingiwe ku banye-Congo bafite amateka mu Rwanda kubera imipaka yakaswe mu gihe cy’ubukoloni, igice kimwe cy’u Rwanda kikomekwa ku burasirazuba bwa Congo n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa Uganda.

Ubu ariko ngo si abanyarwanda, ni abaturage b’ibyo bihugu ibyo bice bibarizwaho.

Ati "Ibyo ni ibijyanye n’amateka, ibyo bibazo bimaze igihe kinini kiruta icyo maze, kurusha Tshisekedi, abo bose bari bahari muri icyo gihe ntibakiriho."

Perezida Kagame yavuze ko abo baturage bakomeje kwimwa uburenganzira bwabo, kugeza ubwo mu 2012 beguye intwaro barwanya Guverinoma yabo, ariko kugeza n’ubu mu 2023, nyuma y’imyaka 11, ikibazo cyaragarutse.

Yakomeje ati "Ibyo bivuze ko kitigeze gikemurwa uko bikwiye."

Ni urugendo nyamara ngo rwaje kwinjirwamo n’ibihugu byinshi birimo n’ibikomeye, ariko ntibyakemura ikibazo.

Yakomeje ati "Mu kuri kwita ikibazo cy’aka karere icya M23 cyangwa ikibazo cy’u Rwanda, ni uguhunga ikibazo ntushake kugishakira igisubizo."

Perezida Kagame yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba hamwe na Angola, batangije gahunda ibyiri zirimo iya Nairobi na Luanda, aho bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bakemure ikibazo gihari.

Nubwo bimeze bityo ariko, Perezida Tshisekedi yakomeje gushaka uko aca indi nzira itandukanye n’ubu bwumvikane bwagiye bubaho, agashaka uko haba intambara nk’umuti w’ikibazo, aho kuba inzira z’imishyikirano.

Aheruka kwerura ko RDC idashobora gushyikirana n’uyu mutwe witwaje intwaro, ndetse ko “niba ari abanye-Congo nk’uko babivuga,” bakwiye gushyira intwaro hasi nta mananiza.

Uyu mutwe nawo waje kuvuga ko niba nta mishyikirano, nta gushyira intwaro hasi bizabaho.

Tshisekedi akomeje kwijundika Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ziri mu butumwa mu burasirazuba bwa RDC, azishinja ko zananiwe kurasa umutwe wa M23, ku buryo arimo kwiyegereza Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ngo ziyifashe guhasha uyu mutwe.

Kujyana M23 hamwe n’u Rwanda muri ICC mu gihe nk’iki ni amayeri akomeye, kuko Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan, ategerejwe i Kinshasa hagati y’amatariki ya 28-31, mu ruzinduko azanasuramo ibice by’uburasirazuba bwa RDC, byugarijwe n’umutekano muke.

Ntabwo ubu busabe buri gihe buba buvuze ko uruhande rurebwa n’ikibazo rukurikiranwa mu nkiko.

Minisitiri Rose Mutombo yahuye n'Umushinjacyaha wa ICC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages