00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yemeye ibintu idashoboye- Senateri Evode ku masezerano ya Washington

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 September 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko nubwo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeye ko izasenya umutwe wa FDLR ibizi neza ko itazabikora cyangwa se itabishoboye.

Yabigarutseho mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda cyibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye mu masezerano ya Washington muri Amerika yasinywe hagati y’u Rwanda na (RDC) ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amasezerano yatangiye guharurirwa inzira muri Kamena 2025 ariko ashyirwaho umukono nyirizina n’abakuru b’ibihugu ku itariki 4 Ukuboza 2025.

Nyuma yaho hagiye haba ibiganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe muri aya masezerano ndetse n’izindi nama zisuzuma izindi ngingo zari zikiganirwaho ariko ntibivemo ikintu gifatika.

By’umwihariko ibiganiro biheruka ni ibyabereye mu Busuwisi hagati y’intumwa z’u Rwanda na RDC ku itariki ya 16-17 Nzeri 2026.

Senateri Uwizeyimana yashimangiye ko ubundi no mu miterere y’aya masezerano hagaragagamo ingingo zisa n’izigoye gushyirwa mu bikorwa anashingiye ku mateka y’amasezerano RDC yagiye isinya menshi.

Ati “Muri aya masezerano harimo ibintu mu ishyirwa mu bikorwa bidashoboka. [...]. Habaye amasezerano menshi kuri RDC ku buryo n’aya masezerano ya Washington abantu bamwe bibajije niba atari andi y’imfabusa yiyongera ku yandi yabanje. Icyakoze igishya muri aya ni uko harimo igihangange nka Amerika abantu bumva ko izakoresha ubuhangange isanzwe ifite agashyirwa mu bikorwa.”

Yasobanuye ko nubwo RDC yari yemeye gusenya FDLR bisa n’ibidashoboka kuko n’ishuro zindi zabanje mu ma ‘operations’ yo kurandura FDLR nka Umoja Wetu yarimo n’umusanzu w’ingabo z’u Rwanda itigeze irandura uyu mutwe, kandi mu masezerano ya Washington bisa n’aho bitazasuzumwa neza niba ibyakomye mu nkokora irandurwa ry’uyu mutwe mbere atari ko bizagenda n’ubundi.

Ati “Ese abantu bari i Washington bazaga kureba imbogamizi zabaye mbere icyaziteye n’igishya bari bushyire muri aya masezerano? Ariko Leta ya Congo muri aya masezerano yemeye ibintu idashoboye; ibyo bita kwigerezaho cyangwa se yemeye ibintu izi neza ko itazakora.”

Aho yasobanuye ko impamvu RDC ishobora kuba yari ibizi neza ko ibyo yemeye itazabikora ari uko FDLR iri mu ngabo z’iki gihugu ndetse hagenda hagaragazwa ibimenyetso byabyo. Asanga rero iki gihugu kidashobora gukora ibisa nko kwikora mu nda kuko hamwe uyu mutwe unakirusha ingufu.

Ati “Leta ya Congo ishobora kwicara iti turugarijwe none baradusaba gusenya igisirikare cyacu. Tubikore? Wowe ibyo bintu ntabwo wumva ko ari urucabana.”

Senateri yabajijwe mu by’ukuri umuntu uzasenya umutwe FDLR, agaragaza ko uretse amacenga ya politiki na diplomasi ishobora gutuma umuntu avuga yego aho yari kuvuga oya, ubundi bitazigera bishoboka kuko kuba amasezerano ya Washington yubakiye ku gusenya uyu mutwe ari imbogamizi ikomeye ku kuyubahiriza.

Impuguke muri politiki y’Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste yagaragaje ko mu mboni ze asanga nta kintu ibiganiro biheruka mu Busuwisi byagezeho ashingiye ku kuba nyuma yabyo nta tangazo rihuriweho ryakozwe.

Icyakora yagaragaje ko bitavuze ko nta cyo baganiriye ahubwo ko habayeho kunyuranya bikomeye.

Ati “Kuri ibi biganiro harimo umwihariko kuko ari ibijyanye n’umutekano akenshi ntibikunda gushyirwa ahagaragara iyo bitaragera aho bashaka ko rubanda babimenya. Gusa ibiganiro byahuje intumwa z’ibihugu bibiri birangira nta tangazo rikozwe biba bigaragaza ko habayeho kunyuranya bikomeye ku buryo babuze ikintu babwira rubanda.”

Yabishingiye ku kuba mu ngingo zikomeye zigize amasezerano harimo kurandura umutwe wa FDLR bikozwe na RDC byagombaga gukurikirwa no kugabanya ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizweho.

Uyu munyemategko asanga kuba icyo kintu nyamukuru kitarakozwe bigaragaza ko mu biganiro byo mu Busuwisi nta cyemeranyijwe ahubwo buri ruhande rushobora kuba rwarahagaze ku ngingo yarwo bagashinjanya ko ibyo umwe yagombaga gukora nta byo yakoze, cyane ko RDC itasenye FDLR kandi ari cyo cyari umusingi w’ibikurikiraho.

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko RDC yemeye ibintu idashoboye cyangwa ibizi neza ko itazabikora mu masezerano ya Washington

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages