00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yeruye ko Depite Mwangachuchu azira u Rwanda n’inzu iri i Remera

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 12 April 2023 saa 12:07
Yasuwe :

Rumwe mu manza zikomeje kuvugwaho byinshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni urw’umudepite wo ku rwego rw’igihugu, Édouard Mwangachuchu Hizi, akaba n’umuherwe ukomeye ukomoka muri Masisi.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bweruye ko azira ko hari ibikorwa bikomeye afite mu Rwanda, ku buryo ngo yaba anabarizwa mu muryango w’Abanyarwanda baba muri RDC.

Ni urubanza rukomeje kubera kuri Gereza ya Ndolo, mu bihe abayobozi bo muri RDC bijunditse cyane u Rwanda n’umuntu wese ubanye narwo neza, barushinja gutera inkunga umutwe wa M23.

Ni ibihe kandi bikomeje gusharirira Abanye-Congo b’Abatutsi cyangwa abavuga Ikinyarwanda, bashinjwa ko bari inyuma ya M23, ku buryo bikomeje gutuma bibasirwa mu mvugo z’urwango n’ubugizi bwa nabi.

Kuri uyu wa Kabiri wari umwanya w’Ubushinjacyaha ngo busobanure ibyo bwabonye mu bimenyetso biheruka kuvanwa mu mutamenwa wa Mwangachuchu wafunguwe ku itegeko ry’urukiko, kimwe n’iby’imbunda nto n’inini bivugwa ko zabonetse mu birombe bye bya SMB (Société minière de Bisunzu) biherereye i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ibyaha bwamuregaga, ashobora gukurikiranwaho n’ibyaha by’ubutasi, hamwe n’Umupolisi bareganwa, Commissaire principal Robert Mushamaliwa, bagashinjwa ubugambanyi.

Mu guhuza dosiye ye n’u Rwanda, Umushinjacyaha yavuze ko mu isesengura ry’inzego zishinzwe iperereza, basanze Mwangachuchu ashishikajwe cyane n’iterambere ry’u Rwanda, ndese akaba atera inkunga ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w RDC.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo, mbere ku birombe bye yari yemerewe abashinzwe umutekano 43, ariko ngo yaje gukoresha Abatutsi 73 bo muri M23, baje no kwiyongera baba 85.

Umushinjacyaha yakomeje ati "Nyuma y’isesengura, ANR yakoze raporo. Nyakubahwa Mwangachuchu afitanye isano ya hafi n’u Rwanda. Afite ibikorwa byinshi mu Rwanda. Yaba ari umwe mu bagize diaspora y’u Rwanda. Afite imishinga y’ishoramari mu Rwanda igaragara muri iyo raporo. Afite inyungu zihariye muri RwandAir."

"Hari inyandiko z’iperereza zemeza ko hari inama yagiyemo mu izina rya RwandAir, mu buyobozi n’imicungire by’icyo kigo. Yaba ari n’umunyamigabane muri RwandAir, mu gihe muzi ko icyo gihugu gihanganye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byaradutangaje kubona umudepite wo muri Congo afite ibikorwa muri icyo gihugu."

Umushinjacyaha yanavuze ko nyandiko za Mwangachuchu babonye harimo umushinga w’inzu i Remera mu mujyi wa Kigali, ubusabe bw’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda n’ibindi.

Ni ibintu Mwangachuchu yavuze ko nshingiro bifite kuko ari umuntu w’inyangamugayo.

Ati "Njye ndi umuntu w’inyangamugayo. Umuntu wabasha kugaragaza ko nagiye mu nama na RwandAir, ndese ko ndi umunyamigabane, abigaragaze."

Mu myanzuro yayo, ANR ivuga ko amakuru yasesenguye avuye muri telefoni ebyiri za Tecno n’inyandiko zavanywe mu mutamenwa we, byagejeje ku mwanzuro ko Mwangachuchu, afite "imigambi ikemangwa n’inyungu zo kwigwizaho imitungo ya Congo, kugira ngo abikoreshe ku gihugu cye, u Rwanda."

Ni ibintu abavoka ba Mwangachuchu bamaganiye kure bavuga ko birimo gukabya.
Ni urubanza ruzakomeza ku wa Gatanu tariki 14 Mata.

Urubanza rwe ntiruvugwaho rumwe

Depite Édouard Mwangachuchu watowe ahagarariye Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, ntabwo yemera ibyaha aregwa. Uyu yahoze ari perezida w’umutwe wa CNDP wabayeho kugeza mu 2009.

Mu kiganiro umunyamategeko we Me Thomas Gamakolo aheruka guha ikinyamakuru 7SUR7.CD, yavuze ko ibirego bamushinja ari ibipapirano, kuko nta kimenyetso na kimwe bagaragaza.

Me Gamakolo yavuze ko uyu mugabo yagambaniwe, icyakora ngo mu ntekerezo arakomeye kuko akomoka ku babyeyi basenga b’abadiventiste. Ku mubiri ariko ngo ntiyorohewe nk’umusaza uri mu myaka 70.

Ku bwe, yakomeje ati "Dosiye irimo ubusa."

Yakomeje ati "Iyo umuntu ari umututsi, abantu bamwe bahita bavuga ko ari Umunyarwanda. Hari urwo rujijo. Uko gushyira abantu mu gatebo kamwe ngo kuba umututsi bivuze kuba Umunyarwanda, kuba umututsi bivuze ko ukorana na Kagame, kuba umututsi bivuze ko ukorana na M23, ugasanga bimugizeho ingaruka."

Yavuze ko ubwo umutamenwa wa Mwangachuchu wafungurwaga, nta kimenyetso cyabonetsemo uretse ibyangombwa bye, $20.000 n’ibyangombwa by’ubutaka.

Nyamara ngo ubushinjacyaha bwahisemo kugumana icyemezo kijyanye n’inzu iri i Kigali, nk’ikimenyetso gishinja.

Yavuze ko bidakwiye kumushinja kugambana, kuko n’igihe cyose abadepite bo muri Kivu y’Amajyaruguru bagamanaga M23, yabaga abarimo.

Byongeye, ngo ikigo cye SMB cyishyura neza imisoro, kandi ahantu yakoreraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hemewe n’amategeko.

Ati "Twizeye ko ubutabera buzamusubiza uburenganzira bwe."

Nyuma y’iryo kuri uyu wa Kabiri, iburanisha ryimuriwe ku wa 14 Mata.

Mu gushaka ababa baragambaniye Mwangachuchu, havugwamo uwtwa Justin Ndayishimiye, umudepite wakunze guhaguruka mu nteko rusange, agashinja Mwangachuchu gutera inkunga imitwe iteza umutekano muke muri Masisi.

Amakuru avuga ko kuva mu 2013, SMB Sarl ya Mwangachuchu yakoranaga na COOPERAMMA, ibarizwamo Ndayishimiye n’uwitwa Robert Seninga uyibereye Perezida, uyu ni Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Inara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubufatanye ngo bwemewe na SMB kuko itari yizeye kubona abakozi muri Masisi no kubasha gukumira ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, bityo aba bafatanyabikorwa bagombaga kumufasha.

Icyakora ngo baje kumuhinduka, bagirana amakimbirane ku buryo batangiye gufunga inzira zigana ku burombe bye, undi akitabaza izindi mbaraga afite nk’umukire.

Muri icyo bihe, ku birombe bye ngo hagabwaga ibitero bidasiba by’abagizi ba nabi.

Mwangachuchu ngo yaje kwitabaza Polisi banagirana amasezerano. Nyuma ngo abapolisi baje kuhava basimburwa n’abasirikare, nabo bahavuye ku wa 24 Gashyantare 2023, nyuma y’ibyumweru bibiri.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Gashyantare, abantu bitwaje intwaro ngo bagabye igitero ku birombe bya SMB barahatwika. Nyuma y’iminsi itatu nibwo hasakaye amakuru ko muri ibyo birombe hafatiwe intwaro.

Ubushinjacyaha bwaje kuvuga ko abantu barindaga biriya birombe ari umutwe washinzwe, ugakora wambaye impuzankano ya Polisi ya Congo, wahabwaga bigizwemo uruhare n’ubuyobozi ku rwego rw’inara.

Si we wenyine ufite imitungo mu Rwanda

Mu gihe Depite Mwangachuchu azira kuba afite ibikorwa mu Rwanda, si we wa mbere cyangwa uwa nyuma, kuko muri iki gihugu habarizwa abanye-Congo benshi kandi bahafie ibikorwa bibyara inyungu.

Umwe muri bo ni umunyemari akaba n’umunyapolitiki muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, mu 2021 wasubijwe imitungo ya se yari amaze imyaka 14 aburana mu Rwanda.

Uyu Bemba wo mu ishyaka MLC, aheruka kugirwa Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo wa RDC.

Icyo gihe Imitungo Bemba yasubiranye ni ibibanza bibiri biherereye muri Rukiri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, imbere y’ahahoze Alpha Palace Hotel.

IGIHE yamenye ko Jean Bemba yageze mu Rwanda, ahura n’abo baburanaga bemeranya gukemura ikibazo mu mahoro, ibibanza arabyegukana.

Mwangachuchu akomeje kuburanishwa ku byaha by'uko afite inyungu mu iterambere ry'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages