00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yongeye kuvuganira FDLR, iyisabira ibiganiro

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 12 January 2023 saa 09:59
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye kuvuga ko umutwe wa FDLR nta kibazo uteye, ahubwo iwusabira ko Guverinoma y’u Rwanda yaganira na wo.

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko rubangamiwe n’umutwe wa FDLR ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, dore ko abawushinze barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

U Rwanda rwashimangiye ko rudashobora kuganira n’uwo mutwe, icyakora abawugize bemera gutaha ku bushake barakirwa bagasubizwa mu buzima busanzwe, abafite ibyo baregwa bakagezwa mu nkiko.

Mu gihe cy’umwaka umwe umutwe wa M23 umaze uhanganye na FARDC, Congo yarahindukiye ifatanya na FDLR mu mirwano.

Mu kwihimura ku Rwanda rushinjwa gufasha M23, FARDC na FDLR mu mwaka ushize barashe ku butaka bwarwo mu bihe bitandukanye, bangiza byinshi mu karere ka Musanze.

Nubwo bimeze gutyo, Congo ikomeje kugaragaza ko FDLR nta kibazo iteye ndetse ko ari impunzi zisanzwe, zikwiriye kuganira n’u Rwanda kugira ngo zitahe.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Mutarama 2023, mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Amashuri makuru na za Kaminuza muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo yavuze ko iyo u Rwanda rwumvikana na FDLR nta kibazo baba bafite.

Yakomozaga ku ijambo Perezida Kagame aherutse kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko, agaragaza ko Congo yananiwe gucyura impunzi zayo ziri mu Rwanda.

Minisitiri Muhindo yavuze ko u Rwanda rudakwiriye kuvuga ku mpunzi za Congo, rutaravugana na FDLR.

Ati "Nta bubasha na bumwe afite bwo kuvuga kuri icyo kibazo cy’impunzi kuko na we yanze kuganira n’abavandimwe be ba FDLR bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kera. Iyo aba yaremeye gutangiza ibiganiro nabo, nta bibazo twari kuba tucyumva mu Burasirazuba bwa RDC."

Kuvuganira FDLR no kuyigira umutwe udafite ikibazo uteje, ni umurongo wafashwe na Guverinoma ya Congo, mu gihe umuryango mpuzamahanga washyize FDLR ku rutonde rw’imitwe w’iterabwoba.

Raporo y’impuguke za Loni iherutse yagaragaje ibimenyetso by’uburyo ingabo za Congo zifatanya ku rugamba na FDLR, ndetse basaba ko bihagarara.

Ni intabaza zongeye gutangwa n’indi miryango irimo n’uw’Ubumwe bw’u Burayi, kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa RDC.

Gutera icyuhagiro FDLR bimaze igihe binakorwa na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi. Muri Nzeri 2022 ubwo yaganiraga na France 24 nyuma y’Inteko rusange ya Loni i New York, yavuze ko FDLR ari umutwe utagize icyo utwaye.

Ati "Uyu munsi FDLR ni umutwe udateje ikibazo na kimwe ku mutekano. Ntabwo ari abantu bafite intumbero za politiki zo gushaka kwigarurira ubutegetsi i Kigali. Muri make rero, ibyo u Rwanda ruvuga ni ikinyoma."

Umuvugizi wa FDLR, Cure Ngoma mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Gahuzamiryango, yanyomoje Tshisekedi, avuga ko atari umutwe w’amabandi.

Ati "Turahari, ababivuga ubwo bafite aho babikura, tubaye tudahari ntabwo twaba turi kuvugana. Ingabo zacu zirahari zihagaze bwuma".

Impuguke za Loni zagaragaje ko igisirikare cya Congo giha intwaro FDLR kandi bakajyana ku rugamba, ibintu bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Luanda mu Ugushyingo 2022, hejuru yo guha amasaha 48 umutwe wa M23 ngo ube wavuye mu duce umaze gufata, abakuru b’ibihugu bategetse ko imitwe ya "FDLR-FOCA, RED Tabara, ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Congo igomba guhita ishyira intwaro hasi, igakurikiza gahunda yo gusubizwa mu bihugu ikomokamo."

Ntabwo Congo irabikora ngo yambure FDLR intwaro, ahubwo ikomeje gukorana nayo, none yanayisabiye ibiganiro.

Minisitiri Muhindo yavuze ko nta kibazo FDLR iteye, ko ari impunzi nk'izindi zishaka gutahuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages