Mu itangazo rya RDF rihamagarira abasore n’inkumi bifuza guhabwa amasomo abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Ofisiye n’abifuza kwinjira mu Nkeragutabara ryo kuwa 16 Ukuboza 2021, risaba ababyifuza ko batangira kwiyandikisha kuva ku itariki 3 kugeza kuya 10 Mutarama 2022.
Iri tangazo kandi risaba abifuza kuba ba Ofisiye kuba ari abasore n’inkumi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 21 y’amavuko, byibuze barangije amashuri yisumbuye kandi baratsinze neza, b’indakemwa mu mico no mu myifatire.
Ku bifuza kujya mu mutwe w’Inkeragutabara, bagomba kuba ari abasore n’inkumi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, bize byibuze amashuri atatu yisumbuye kandi bakana ari indakemwa mu mico no mu myifatire.
Abifuza kujya mu Mutwe w’Inkeragutabara bazahabwa amasomo mu gihe cy’amezi icyenda, mu gihe ubusanzwe uyu Mutwe wajyagamo ingabo n’abari ingabo basezerewe biturutse ku mpamvu zitandukanye.
Biteganyijwe ko abifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ku rwego rw’aba Ofisiye n’abafuza kwinjira mu Nkeragutabara, baziyandikisha kuva tari 3 kugeza 10 Mutarama 2022 mu turere batuyemo naho ibizamini by’ijonjora bikazakorwa kuva ku itariki 11 kugeza kuya 20 Mutarama 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!