00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yakoze byinshi mu Mahanga kurenza ibivugwa - Brig Gen Nzabamwita

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 26 February 2015 saa 08:40
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda zacanye ishema aho zaciye hose mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibikorwa bitandukanye byagiye biziranga bikaba bisumbye kure ibivugwa.

Ku wa Kane tariki ya 26 Gashyantare 2015 abasirikare 142 bo mu cyiciro cya nyuma cy’ingabo z’u Rwanda 850 zari mu butuma bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo zasesekaye i Kigali.

Ubwo bakirwaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko uretse ibikorwa by’urukundo ingabo z’u Rwanda zakoreye muri icyo gihugu, hari n’ibindi bitandukanye zagiye zikora aho zaciye hose.

Ariko by’umwihariko yashimye izi ngabo uko zitwaye mu gihugu cyarimo intambara, n’ibiryo zasohoje ubutumwa bw’igihugu n’Abanyarwanda.

Ati “Turabashimira igikorwa cyiza bakoze cyo kugira ngo bafashe kiriya gihugu gishya mu bihe bitoroshye barimo bari bamaze hafi umwaka urenga bari mu bihe by’intambara […] tubashimira rero igikorwa cyiza bakoze, cyo kuba basohoje ubutumwa bw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro kuri uyu mugabane wacu wa Afurika.”

By’akarusho Brig.Gen. Nzabamwita yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitewe ishema no gutabara igihugu bafata nk’abavandimwe, gihuriye muri gahunda nyinshi n’u Rwanda zirimo n’umuhora wa ruguru.

Ati “Iyo tubafashe nk’abavandimwe ngo bave muri ibyo bibazo, natwe tuba twishimye ku bw’umusanzu tuba twabahaye.”

Yasoje avuga ko ikiruta byose ingabo z’u Rwanda zikunda gukora akazi, ati “Ibyo dukora byose bigaragarira mu bikorwa kurusha kuvuga.”

Col. Nkangura Mutara wari uyoboye izo ngabo zisohoje ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, yatangarije Abanyarwanda uko basohoje ubutumwa bwabo bakanongeraho ibikorwa by’urukundo biri mu muco mwiza wa Kinyarwanda.

Yagize ati “Uretse inshingano za UNAMIS twari dufite, ingabo z’u Rwanda zabashije gufatanya n’abaturage ba Sudani y’Epfo mu kubakira abana babo ishuri.Twaryubatse mu bufatanye n’abaturage baho tunabakangurira igikorwa cy’umuganda."

Muri iki gikorwa ingabo z’u Rwanda kandi zishatsemo ubushobozi, zikusanya amafaranga zigura amabati n’ibindi bikoresho zubaka ibyumba umunani by’ishuri, inzu y’abayobozi, ubwiherero n’ibigega by’amazi, bikaba byaratashywe kuwa 9 Gashyantare uyu mwaka ubwo igihembwe cy’amashuri cyatangiraga.

Uretse iki gikorwa cyo kubaka ayo mashuri mu mezi atandatu, ingabo za RDF zanakoze ibikorwa by’ubuvuzi.

Col Mutara ati “Twanakoranye na bo, twakoze ibikorwa by’ubuvuzi byo kujya mu giturage tukabasuzuma indwara zitandukanye, tukabavura, tukabaha n’imiti.”

Basuye kandi impfubyi muri iki gihugu ziri mu nkambi hirya no hino baziha ibiribwa.

Abaturage bandi na bo bahozwagaho umutima n’izi ngabo, zikabasura nk’igihe babuze amazi, ingabo z’u Rwanda zigakoresha imodoka zari zifite zikabavomera.

Abaturage ngo bishimiraga ibyo bikorwa, ugasanga biyumvisemo akamaro n’agaciro k’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano wabo muri icyo gihugu.

Kubera ubumenyi kandi no kwitegura hakiri kare nk’abagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cyarimo intambara, ingabo z’u Rwanda ngo ntizahuye n’imbogamizi nyinshi uretse iz’ibihe by’imvura n’imihanda mibi.

Aba basirikare 850 ba batayo ya mbere ya RDF yabaga mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’epfo aho bamaze igihe cy’umwaka muri Sudani y’Epfo bafasha abaturage banafasha Leta mu kubungabunga amahoro.

Amafoto: Jack Nkinzingabo
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages