00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDF yarangije gusimbura Batayo ya 19 yari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 March 2017 saa 07:47
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda zasoje ku Cyumweru, tariki ya 19 Werurwe, igikorwa cyo gusimbura mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) abasirikare bagize Batayo ya 19 basimbuwe na Batayo ya 4 muri UNMISS.

Gahunda yo gutangira gusimburana yatangiye tariki ya 12 Werurwe 2017, ku Cyumweru ni bwo abasirikare 263 berekeje Juba n’indege y’u Rwanda mu gihe abasirikare 253 bakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali nk’uko RDF ibigaragaza.

Col Alex Kayumba uyobora Brigade ya 201 y’Ingabo z’u Rwanda wari uyoboye igikorwa cyo kwakira no guha impanuro abagiye mu butumwa yasabye abagiye kuzitwara neza bagendera ku ndangagaciro z’Ingabo z’igihugu mu gukora akazi kinyamwuga no kurangwa n’ubwitange n’ubutwari. Yabasabye kuzaba ba ambasaderi beza bu Rwanda.

Icyiciro cya nyuma cy’abagize Batayo ya 19 bageze i Kigali bari kumwe n’Umugaba wa Batayo, Lt Col John Ndengeyinka. Yavuze bakoze ikorwa bya gisirikare bitandukanye neza.

By’umwihariko, yasobanuye imbogamizi bahuye nazo cyane cyane mu gihe hari intambara yaririmbanyije i Juba umwaka ushize, ati“Ibihumbi bitanu by’abaturage bahungiye mu Kigo cyacu i Juba. Icyo nishimira ni uko twabacungiye umutekano tukanabaha ubufasha butandukanye mu gihe cy’amezi atatu bamaze mu Kigo cy’ingabo z’u Rwanda i Juba.”

Lt Col Ndengeyinka yavuze ko hari n’ibindi bikorwa bakoze birimo gutunganya imihanda, gutanga amazi mu nkambi z’impunzi, ibikorwa by’ubuvuzi hamwe no gutanga ibikoresho by’ishuri mu Kigo cy’Ishuri rya Kapuri.

Col Alex Kayumba yabashimiye akazi keza bakoze, abamenyesheje aho u Rwanda rugeze mu iterambere, abasaba gukomeza gukora akazi kabo neza kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere. Hanyuma yabasabye gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no kwitegura kuzakora neza akazi ko kurinda umutekano w’igihugu mu nshingano bazahabwa nyuma yo gusura imiryango yabo.

Ubwo abagize Batayo ya 19 bageraga i Kigali basoje ubutumwa bwabo
Abasire berekeje mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo
Col Alex Kayumba uyobora Brigade ya 201 y’Ingabo z’u Rwanda aha impanuro abasirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages