Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 26 Mutarama 2018, igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibikorwa byo kwandika abifuza kwinjira mu ngabo bizatangira ku wa 1 kugeza ku wa 26 Gashyantare 2018.
Rigaragaza ko hakenewe ibyiciro bitandukanye haba abashaka kuba abasirikare bato, abashaka kuba abofisiye nyuma y’umwaka umwe n’abashaka kuba abofisiye nyuma y’imyaka itatu.
Rigaragaraza ibigenderwaho kugira ngo umuntu abashe kwemererwa harimo icyemezo cy’uko yarangije amashuri yisumbuye no kuba afite hagati y’imyaka 18 na 21 ku basirikare bato.
Abiyandikisha kuba aba-ofisiye nyuma y’umwaka umwe basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko barangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0), kuba bafite imyaka hagati ya 21 na 24 no kuba batarengeje 27 ku bize Medecine na Engineering.
Abiyandikisha kuba abofisiye nyuma y’imyaka itatu bo basabwa kugaragaza icyemezo cy’uko barangije amashuri yisumbuye mu masomo y’Ubugenge-Ubutabire n’Imibare (PCM), Ubugenge-Ubutabire n’Ibinyabuzima (PCB) cyangwa ishami ry’Ubumenyi Nyabantu (Humanities).
Ribasaba kandi kuba baratsinze bihanitse mu mashami bize, kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 21 y’amavuko; gusa bose bemererwa bamaze gutsinda ibizamini by’ijonjora bahabwa mbere yo kwinjira.
Itangazo rivuga ko abiyandikisha bitwaza indangamuntu, icyemezo cy’amashuri bize, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire gitangwa n’umurenge.
Amafoto:Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO