Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ibikorwa byo kwandika abifuza kwinjira mu Ishuri rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda ryigisha abazaba abofisiye mu ngabo z’u Rwanda bakanarangiza bafite impamyashobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza byatangiye.
Bimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu abe yakwiyandikisha asaba kwinjira mu gisirikare, harimo kuba ari umunyarwanda, kuba ari inyangamugayo, kuba afite imyaka 18 y’amavuko kandi atarengeje imyaka 24, kuba atarakatiwe n’inkiko.
Mu bindi bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe, harimo kuba yararangije amashuri 6 yisumbuye kandi yaratsinze amasomo abiri y’ingenzi muyo yigaga nibura ku manota 18.
Harimo kandi kuba ari ingaragu, afite ubuzima buzira umuze,bigaragazwa n’icyemezo cya muganga wemewe na Leta agatsinda kandi ibizamini byanditswe bizatangwa.
Ibi bikorwa byo kwiyandikisha bikorerwa ku biro by’uturere, bikazarangira tariki ya 28 Kamena.


















TANGA IGITEKEREZO