Iki gikorwa cyabaye ku bufatanye n’Abanyarwanda batuye i Entebbe maze bubaka inzu y’ibyumba bitatu yagenewe Kakindi w’imyaka 81 wafashije mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Lt. Col. James Burabyo, Umuyobozi muri Ambasade ushinzwe ibya gisirikari watanze iyi nzu yashimiye uyu mukecuru uburyo yitanze.
Burabyo yongeyeho ko ari ikimenyetso cy’ishema n’icyubahiro u Rwanda rukwiye.
Yashimiye kandi uyu mukecuru Kakindi ku bwitange yagaragaje ndetse ko bikwiye kubera isomo abakiri bato bakaryubakiraho nkuko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ku ruhande rwa Kakindi n’ibyishimo byinshi yagize ati “Nishimiye ko akazi twakoze katanze umusaruro.Abakiri bato bakwiye gukomerezaho bagakora ibindi bikomeye.”
Colette Mukandoli , Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye i Entebbe muri Uganda yashimiye ubufatanye n’ingabo z’u Rwanda ndetse ahamagarira Abanyarwanda hirya no hino ku Isi kugaragaza umutima wo gukunda igihugu ndetse no gufasha abandi.
Ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo kwibohora, Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa byo gushimira abafashije muri uru rugamba bizakomeza uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Yavuze ko amafaranga miliyoni 200 z’amanyarwanda ariyo amaze kubitangwaho.
Ingabo z’Igihugu mu cyumweru cyiswe ‘Army Week’ zakoze ibikorwa bitandukanye mu murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi birimo kubaka ishuri ry’ibyumba bitandatu, isoko rya Kijyambere rizahuza imirenge itandukanye y’aka Karere n’ibice.


Ibitekerezo 0