Byagarutsweho n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri REB, Dr Niyizamwiyitira Christine, ku wa 7 Gicurasi 2022, mu gikorwa cyo guhuza abanyeshuri n’ibigo bicuruza serivisi z’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kubakundisha ayo masomo.
Ni igikorwa cyateguwe na REB ifatanyije n’umuryango ufasha mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda (VVOB) aho abanyeshuri bo mu Karere ka Kayonza baherekejwe n’abarimu babo basuye ibigo by’ikoranabuhanga nka Andela, Zora Bots, E-Commerce Center, Rwanda Coding Academy n’ibindi, basobanurirwa uko amwe mu masomo bigishijwe ashyirwa mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi.
Aba banyeshuri bigishijwe amasomo y’ibanze ya porogaramu za mudasobwa (Coding) binyuze mu mushinga Scratch 2050 Enabel yafatanyijemo na VVOB nk’uko Solange Mukayiranga ushinzwe uburezi muri uyu muryango yabivuze.
Dr Nyizamwiyitira yavuze ko iki gikorwa gituma abana bashishikarira kwiga ikoranabuhanga kuko baba babonye ko hari aho rikoreshwa kandi rifite akamaro.
Ati “Bituma bitabira kuryiga ndetse bakabasha kuba bahanga akazi mu gihe kizaza. Nubwo bakiri bato ariko nibarangiza amashuri yabo bazakenera akazi. Bashobora kugahanga ubwabo kubera ko hari aho babonye ko bishoboka.”
Yakomeje ati “Iri murika riri kubera hano ni iry’ibigo byigenga bicuruza serivisi z’ikoranabuhanga zaturutse mu bisa n’ibyo aba bana biga. Ni amahirwe rero kuri bo yo kugira ngo bategure ejo heza habo.”
Dr Niyizamwiyitira yavuze ko mu nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, (CBC), abana batangira kwigishwa ikoranabuhanga bahereye mu mashuri abanza, bakabyinjiramo cyane mu cyiciro cya kabiri ariko hifuzwa ko n’abo mu cyiciro cyo hasi baryigishwa.
Ati “Mu mashuri y’incuke n’icyiciro cya mbere cy’abanza baba biga ibiciriritse ariko twifuza ko na bo bibageraho. Turi kugenda twongera mu nteganyanyigisho ibindi bishya tubona byafasha abana kwiga ikoranabuhanga. Tubona rero mu minsi iri imbere tuzatangira kubyongera mu mfashanyigisho kugira ngo na bo babimenye hakiri kare.”
Abana bashobora kwigishwa ibya porogaramu za mudasobwa kuva bakiri incuke
Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Tufts yo muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwagaragaje ko abana kuva ku cyiciro cy’incuke bashobora kwiga ndetse bakamenya iby’ibanze kuri porogaramu za mudasobwa na ‘robots.’
Iyo ‘robots’ zikoreshejwe mu myigishirize ngo byoroha kwigisha amasomo yose ya Siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) kuko abana babyiga bishimye kandi bigatanga umusaruro ushimishije.
New Generation Academy, rimwe mu mashuri yari yitabiriye iri murika, ryakira abana biga mu cyiciro cy’incuke n’icy’amashuri abanza, rifite porogaramu yigisha ibya porogaramu za mudasobwa na robots (Coding and robotics).
Igitekerezo cyo kwinjiza aya masomo muri gahunda z’iri shuri cyaje nyuma y’aho Covid-19 igereye mu Rwanda ubuzima bugahinduka, ibintu byinshi bigasigara bikorwa hifashishijwe ikoranabunga nk’uko Tuyisenge Jean Claude, umwe mu bayobozi b’iri shuri yabivuze.
Ati “Uretse kwigisha abana amasomo asanzwe, twateye intambwe tureba aho isi igana.Twatekereje kuzanamo igice cya porogaramu za mudasobwa na ‘robots’ (Coding and robotics) kugira ngo batangire kumenya ibi bintu hakiri kare. Kimwe mu bibazo biri mu burezi ni uko ari byo isi irimo iganamo ariko hano iwacu abana barimo barabyiga ku myaka yo hejuru nka 15 muri Rwanda Coding Academy.”
“Iyo ubabajie bavuga ko abana basa nk’aho baba barakererewe. Byatumye twegera Minisiteri y’Ikoranabuhanga ngo badufashe kugira icyo twakora.Ubu abana b’imyaka irindwi n’umunani bashobora gukora porogaramu z’imikino nka basketball bakoresheje ikoranabuhanga.”
Porogaramu y’aya masomo yakozwe ku bufatanye bwa New Generation Academy na Rwanda Coding Academy. Kuri ubu ngo iri hafi kwemezwa ndetse REB yifuza ko yazagezwa no mu yandi mashuri nk’uko Tuyisenge akomeza abivuga.
Yavuze ko imurika bitabiriye ryabaye urubuga rwo kwereka abana ko ikoranabuhanga rifite icyo rivuze mu buzima bwabo buri imbere kurenza imikino n’ibindi by’ibanze bazi gukora.
Ati “Batangiye kubona ko hari sosiyete zibikoresha, zibicuruza. Ni ukubereka ko nibabyiga neza bakabimenya bifite icyo bizabamarira mu gihe kizaza. Ku bandi twasanze hano icyo twaje kubabwira ni uko iri koranabuhanga ridakwiye guhera ku bantu bakuru ahubwo no ku bana bato bishoboka kandi bikaba ari bwo byagira umusaruro kurutaho.”
Kuba bigaragara ko ikoranabuhanga rigiye kuba ubuzima bwa buri munsi ku isi ngo ni ngombwa ko kubwinjiramo bitegurwa hakiri kare hashingiwe ku kuba “icyo umuntu azaba cyo gihera akiri muto akagenda acyubaka ari na ko acyinjiramo neza” nk’uko abahanga babivuga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!