Abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi bavuga ko ubu buryo bugira ingaruka zikomeye ku ireme ry’uburezi bitewe n’uko amasomo umunyeshuri yigaga umunsi wose asigaye ayiga mu masaha ane gusa.
Umwe mu banyeshuri waganiriye na RBA, yagaragaje impungenge z’uko hari ubwo isaha yagenewe isomo irangira umurezi atararisoza, bigatuma rimwe na rimwe abanyeshuri bataha bataryumvise.
Yagize ati “Hari igihe umwarimu yazaga mu ishuri ukabona isaha irangiye isomo ritarangiye simbyumve neza kurusha. Iyaba twiga kabiri twabyumva neza.”
Umwe mu barezi yavuze ko igihe kiba ari gito ku buryo kurangiza gahunda ugereranyije n’urwego rw’imyumvire abana bafite bigoye.
Yagize ati “Abana biga amasaha make. Kurangiza gahunda biratugora. Ugasanga abize mu gitondo n’aba nimugoroba ntibagendana. Gahunda ni ndende kuba wayishyira ku rwego rw’abana biragoye.”
Mugenzi we avuga ko bigoye kwigisha amasomo bigaga umunsi wose mu gice cy’umunsi. Ati “Ni ikibazo gikomeye. Amasomo bigaga umunsi wose basigaye bayiga muri ½ bityo bigatuma habaho kwihuta abana ntibumve, nta gihe cy’imyitozo kiboneka n’abana ntibafate.”
Umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB, Dr. Joyce Musabe, ntiyemeranya n’aba barezi, akavuga ko abarezi n’ababyeyi badakoresha umwanya wabo uko bikwiye.
Ati “Urebye amashuri abanza ntafite amasomo menshi. Ni amasomo arindwi kandi buri somo ni iminota 40. Bigaraga ko umwana utashye yize ingunga ya mu gitondo abona umwanya wo gusubiramo nyuma ya saa sita afashijwe n’ababyeyi, uje ni mugoroba akaba yabonye uwo mwanya. Aho rero numva abana bafashijwe kwiga neza bagahabwa umwanya wo kwiga ibyo biga si ibintu biruhije.”
Uko bitegenijwe mu mashuri abanza, abize ingunga ya mu gitondo batangira amasomo saa 7:20 bagataha saa 11:40 mu gihe abize ingunga ya ni mugoroba amasomo atangira sa 12:40, bagataha saa 17:00. Buri ngunga bahabwa iminota 20 y’ikiruhuko.



















TANGA IGITEKEREZO