00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yagaragaje ‘uguhuzagurika mu burezi’ nk’impamvu ziyihoza mu micungire y’umutungo idahwitse

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 January 2019 saa 09:12
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyagaragaje ko guhuzagurika muri gahunda zitandukanye z’uburezi mu Rwanda, zimwe isabwa kuzishyira mu bikorwa itaziteguye, biri mu mpamvu zikomeye ziyihoza mu bibazo by’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Iyi ni imwe mu mpamvu Umuyobozi wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, yagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, ubwo kuri uyu wa kabiri bamubazaga impamvu ikigo ayobora gihora mu micungire idahwitse.

Yabajijwe gusobanura impamvu hari mudasobwa zipfa ntizikoreshwe, ibitabo bidakoreshwa cyangwa bigafatwa nabi kandi byaratwaye amafaranga, ayishyuwe ibikoresho arenzaho 90% by’ayagombaga kwishyurwa, kuba hari abanyeshuri biga badafite ibitabo kandi bakimurwa nk’abize amasomo abirimo n’ibindi.

Dr. Ndayambaje yavuze ko mu mbogamizi REB ifite zimwe zinayihoza mu mikoreshereze y’umutungo harimo kuba hari gahunda itegekwa gushyira mu bikorwa atariyo yaziteguye.

Ati “Murabizi ni ikigo gishinzwe gushyira mu bikorwa, ubwo rero byumvikane ko hari ibintu bimwe REB itagiramo uruhare kandi isabwa gushyira mu bikorwa. Ibintu nk’ibyo rero biragorana, cyane ko unasanga nta n’inyigo mbanzirizamushinga bifite.”

Dr. Ndayambaje yababwiye ko bikwiye ko ihabwa ijambo mu byo isabwa gushyira mu bikorwa, ko igihe cyose nta jambo bitazayorohera kubikora mu buryo bunoze.

Uyu muyobozi yavuze ko mu burezi ari ugukura abantu ku rwego rumwe ubashyira ku rundi kandi bisaba guhabwa umwanya uhagije ariko hari igihe usanga ntawo ihabwa, hakabamo impinduka za hato na hato n’ibyatangijwe nta musaruro bitanze.

Ati “Si nko kubaka inzu uvuga uti nubatse umusingi, nashyizeho itafari rya mbere inzu twayibonye irahageze. Ibikorwa by’uburezi ntabwo umusaruro wabyo ubaho ako kanya.”

Ibi yagaragaje ibisa no guhuzagurika kuri gahunda ziba zashyizweho z’uburezi nyamara zigahindurwa nta musaruro ziratanga, zigahita zisimbuzwa izindi, bigatuma imfashanyigisho zimwe zibura icyo zikora zikangirika.

Ati “Mu by’ukuri ibyo bishobora gutuma habaho nko gutakaza ibyifashishwa. Niba ari ibitabo byaguzwe, hahise hagurwa ibintu cyangwa hakorwa ibindi. Urumva ko icyo gihe hagaragara ikintu nakwita nko guhuzagurika kandi n’ibyari byaratangiye n’umusaruro wabyo utari wagaragara.”

Ibi byabayeho inshuro nyinshi nk’igihe ururimi rw’igifaransa rwahagarikagwa gukorwa mu bizamini bya Leta bimwe na bimwe no kwigishwa mu mashuri amwe, aho ibitabo byifashishwaga byasigaye nta mumaro bifite.

Mu igenzura Minisiteri y’Uburezi yagiye ikora hirya no hino mu bigo by’amashuri mu 2018, yagiye isanga ibyo bitabo by’igifaransa bifatwa nabi nk’aho nta kamaro bizongera kugira.

Hari kandi no guhindura integanyanyigisho, aho usanga iyo habonetse igezweho, ibitabo byifashishwaga bisigara bifatwa nk’ibitagira umumaro bikaba byakwangirika.

Dr. Ndayambaje yavuze ko hajya habaho no gushishoza kuri gahunda igiye gutangizwa. Ati “Mu by’ukuru natwe turisabira ubuvugizi kuri urwo rwego rudukuriye’.

Byiswe amatakirangoyi

Nubwo Dr. Ndayambaje atavuze inzego zitegeka REB gushyira mu bikorwa zimwe muri gahunda itagizemo uruhare; Perezida wa Sena, Makuza Bernard, yavuze ko yumva abo babiyisaba ari Guverinoma cyangwa Minisiteri y’Uburezi. Gusa ngo ntiyumva ukuntu izo nzego zazana gahunda itateguye uko ikorwa.

Ati “Ariko izo nzego zombi, nkeka ko ziba zabonye ikintu uko kigomba kuba gikorwa ariko biravuga ngo ugomba kugishyira mu bikorwa agomba kugaruka akabinyuza mu buryo bigomba kuba bikorwa.”

Yasobanuye ko ubusanzwe nta muntu uhabwa amabwiriza ashyira mu bikorwa mu buryo butandukanye n’uko amategeko abiteganya, ko iyo bibaye asaba ubimusabye kumuha icyemezo, bitaba uko bigafatwa nk’uburiganya.

Yakomeje agira inama REB ko ‘yumva nta rwego rutanga amabwiriza, rusaba gukora ibintu bikenewe, rusaba urundi rwego kwica amtegeko’.

Umuyobozi wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, yavuze ko mu rwego rw'uburezi harimo uguhuzagurika kwinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages