00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yahawe abandi bayobozi bashya nyuma ya batanu birukanwe

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 28 April 2018 saa 08:09
Yasuwe :

Nyuma y’aho abayobozi batanu ba REB bahagaritswe n’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame ku wa 11 Mata 2018, Guverinoma yashizeho batatu basimbura abirukanwe.

Mu nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu, yagize Nkurikiyinka Janvier Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange wasimbuye Mujiji Peter.

Murungi Joan yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho asimbuye Dr. Musabe Joyce naho Dr. Sebaganwa Alphonse agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi umwanya wari uriho Tusiime Rwibasira Michael.

Nyuma yo guhagarika abo bayobozi bakuru, Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe bitewe n’uko batubahirizaga inshingano zabo ziri muri gahunda yo guteza imbere uburezi mu Rwanda.

Yavuze ko impamvu aba bayobozi birukanwe, zishingiye ku kuba impamyabumenyi z’abarangije amashuri zitinda kubageraho kandi zigakorerwa mu mahanga mu gihe leta yari yarihaye intego ko zigomba kujya zikorerwa mu gihugu.

Indi mpamvu ni ijyanye n’ibitabo bifasha abanyeshuri byamaraga amezi nk’umunani bitaragera ku bo bigenewe kandi bigomba kwifashishwa nk’imfashanyigisho.

REB iri mu bigo bya leta bikunze kunengwa kubera ikibazo cyo kudacunga neza umutungo bikunze kugaragarira muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Dr Sebaganwa Alphonse wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages