00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REB yatangaje urutonde rw’abemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 21 August 2015 saa 02:52
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB cyashyize ahagaragara urutonde rw’abanyeshuri bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza mu mwaka w’amashuri 2015/2016.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya REB ryo kuwa 19 Kanama 2015, abanyeshuri bemerewe inguzanyo hagendewe ku manota umunyeshuri yagize arangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, icyo umunyeshuri agiye kwiga, n’icyiciro cy’ubudehe umunyeshuri arimo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abanyeshuri bari mu cyiciro kuva ku cya mbere kugeza kucya kane bujuje ibisabwa bazahabwa inguzanyo.

Ku banyeshuri bagiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, amanota yafatiweho ni abafite kuva kuri “Weight” ya 7/10 kuzamura.

Ku banyeshuri ba IPRC ho hafashwe abafite kuva kuri “Weight” ya 6/10 kuzamura.

Nyuma y’uko uru rutonde rushyizwe ku mugaragaro, ubuyozi bwa REB bwavuze ko abanyeshuri bafite ibibazo bijyanye no kutibona ku rutonde rw’abazahabwa inguzanyo kandi baragombaga kurubonekaho hagendewe ku bisabwa, batanga ibibazo byabo kuri email [email protected]

Ibyo bibazo bikaba byatangiye kwakirwa kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama 2015.

Gasana Janvier, Umuyobozi wa REB

Ku bagira impungenge z’uko batabonetse ku rutonde rwa mbere, REB yavuze ko ari urw’agateganyo naho urutonde ntakuka rukazemezwa hamaze kwakirwa ubujurire taliki ya 31 Kanama 2015.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gasana Janvier umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburezi REB yavuze ko abanyeshuri bose bari bahawe amabaruwa abemerera kwiga muri kaminuza y’u Rwanda mu mashami yayo atandatu ndetse na za IPRC, bari 18,594.

Yavuze ko aba bose atari ko basabye inguzanyo muri REB, ariko ngo mu bayisabye, abayihawe ni 11.795.

Imibare y’abemerewe inguzanyo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2015/2016 yarazamutse cyane bitewe n’uko mu mwaka ushize abari basabye guhabwa inguzanyo bari 15.338 abayihawe bakaba 5930.

Gasana yavuze ko bazamutse bitewe na gahunda leta y’u Rwanda yafashe yo gucisha inguzanyo muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Yavuze ko bahisemo kongera umubare w’abanyeshuri bahabwa inguzanyo ariko bakanakaza ingamba zo kwishyuza abahawe inguzanyo barangije kwiga.

Kureba Urutonde rw’abemerewe inguzanyo n’urw’abatarayemerewe, mukande hano

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages